IGIHE

Gasogi United igiye kubimburira andi makipe kwakirira kuri Stade Amahoro

0 7-09-2024 - saa 11:12, Byiringiro Osée Elvis

Gasogi United izakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro mu mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024 Saa Moya z’ijoro.

Ni wo mukino wa mbere wa Shampiyona ugiye kubera kuri iyi stade iheruka kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 no ku rwego rugezweho.

Uko imyaka ishira ni ko umukino uhuza amakipe yombi ugenda uzamura ihangana kubera amagambo aba yavuzwe mbere ahanini ku ruhande rwa Gasogi United.

Icyakora uwavuga ko ashyirwa mu ngiro ntabwo yaba abeshye kuki iyi kipe iri mu zigora Gikundiro cyane.

Nk’ibisanzwe uyu mukino uba wahujwe n’imyidagaduro, aho kuri iyi nshuro DJ Crush na DJ Caspi ndetse hanateganyijwe umwe mu bahanzi mpuzamahanga.

Kugeza ubu, Gasogi United ntabwo iratangaza ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino.

Aya makipe azajya guhura Rayon Sports imaze iminsi idakina kuko umukino w’Umunsi wa Gatatu yari kwakiramo APR FC wasubitswe kuko Ikipe y’Ingabo iri mu mikino ya CAF Champions League.

Ni mu gihe Gasogi izaba yasuye Amagaju FC tariki 15 Nzeri 2024 kuri Stade ya Huye.

Gasogi United izakirira Rayon Sports kuri Stade Amahoro
Umukino wa Gasogi United na Rayo Sports ni umwe mu ikomeje kuzamura ihangana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza