Rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota n’umuvandimwe André Silva, bombi barashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu saa Tanu mu Mujyi wa Gondomar muri Portugal.
Aba bavandimwe bombi bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye hafi y’i Zamora muri Espagne ku wa Kane.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Jota na André bashyingurwa muri Gondomar, umujyi uherereye mu bilometero 33 uvuye i Porto.
Ku wa Gatanu, imiryango n’inshuti bahuriye kuri kiliziya ya Gondomar aho imibiri yabo yajyanywe.
Ni mu gihe muri Espagne bakomeje gukora iperereza ku cyateye impanuka. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ipine ry’imodoka barimo ryangiritse ubwo bagerageza kunyura ku modoka bari mu cyerekezo kimwe.
Umwe mu bayobozi muri guverinoma ya Espagne, Ángel Blanco, ku wa Kane yavuze ko imodoka yarimo abakinnyi bombi yahiye igakongoka.
Umuganga w’Umunya-Portugal wavuye Jota, Miguel Gonçalves, yavuze ko uyu mukinnyi wa Liverpool yari yaragiriwe inama yo kugenda n’imodoka aho gukoresha indege nyuma y’uko yaherukaga kubagwa ibihaha ku mpera z’umwaka w’imikino.
Abakinnyi batandukanye barimo abakinira Ikipe y’Igihugu ya Portugal na Perezida w’iki gihugu, Marcelo Rebelo de Sousa, bifatanyije n’abandi mu kunamira Jota na murumuna we muri Gondomar ku wa Gatanu.
Mu mikino ya ¼ cy’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe yabaye ku wa Gatanu ndetse n’iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu hari gufatwa umunota wo guha icyubahiro Diogo Jota na André Silva.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!