Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatangaje ko bitewe n’aho imyaka iri kumuganisha, adateganya guhindagura amakipe mu gihe akiri kumwe na Al Nassr.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 8 Kamena 2025, nyuma yo gufasha Ikipe y’Igihugu ya Portugal kwegukana Igikombe cya UEFA Nations League.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 ari kugana ku mpera y’amasezerano ye muri Al Nassr yo muri Arabie Saoudite. Kubera izo mpamvu, yavuzwe mu makipe atandukanye bigendanye n’uko atarongera amasezerano aho ari.
Cristiano yamaze gutangaza ko gahunda afite ari ukuguma aho ari agakomeza kwishimira umupira w’amaguru, dore ko ari kugana mu bihe bye byo kuwusoza.
Ati “Nta mpinduka nteganya gukora. Kuri Al Nassr? Yego. Murabizi imyaka mfite ndi kugana ku musozo kuruta uko ndi gutangira, ariko ndacyakeneye kwishimira buri kintu cyose. Nintavunika bikomeye nzakomeza.”
Atangaje ibi nyuma yo guhakanira amakipe yamwifuzaga ngo azamwifashishe mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe ‘FIFA Club World Cup 2025’, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu myaka ibiri amaze muri Al Nassr, yatsinze ibitego 99 mu mikino 111 yakinnye. Yatwaye igikombe kimwe gusa cy’irushanwa rya “Arab Club Champions Cup” mu 2023.
Ibigwi bye birimo na Ballon D’Or eshanu, yabyongeyeho Igikombe cya UEFA Nations League, nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya Portugal mu mukino wa nyuma, cyatumye banganya na Espagne ibitego 2-2, bakayisezerera kuri penaliti 5-3.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!