Mu gihe abafana ba APR FC bakomeje gusabira umutoza Darko Nović kwirukanwa, Chairman w’iyi kipe, Brig Gen Déo Rusanganwa, yavuze ko ifite abatekinisiye, bityo aribo bagomba kuzareba umusaruro we.
Ikipe y’Ingabo yasoje imikino ibanza itsindwa n’Amagaju FC igitego 1-0, ibyasembuye abafana bayo, bongera gusabira umutoza Darko Nović kwirukanwa.
Bamwe mu bafana baganiriye na IGIHE nyuma y’uyu mukino, bagaragaje agahinda kabo ndetse ntibahwemye kuvuga ko umutoza ariwe kibazo muri iyi kipe.
Umuyobozi wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yavuze ko abatekinisye b’iyi kipe aribo bazareba umusaruro w’umutoza.
Ati “Nibwo tukirangiza imikino ibanza ya Shampiyona, APR ifite abatekinisiye, nibo bazicara bakareba niba umutoza adafite ubushobozi cyangwa ari abakinnyi.”
Muri iyi mikino ibanza, ni kenshi abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira umusaruro yabonye ndetse bakavuga ko ikibazo ari umutoza.
Ikipe y’Ingabo yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, irushwa atanu na mukeba Rayon Sports.
Yatsinze imikino icyenda, inganya ine, itsinda ibiri. Yatsinzemo ibitego 18, yinjizwa umunani bityo izigamye ibitego 10.
Mu gutangira kwitegura imikino ibanza, APR FC yamaze kugura Abanya-Uganda babiri aribo Hakim Kiwanuka wakinaga muri Villa SC ndetse na Denis Omedi wa Kitara FC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!