IGIHE

CECAFA Kagame Cup: APR FC yanyagiye Heegan FC, izamuka iyoboye itsinda C (Amafoto)

3 12-07-2019 - saa 04:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Usengimana Danny na Niyomugabo Claude bafashije APR FC gusoza imikino yo mu itsinda C idatsinzwe, aho yanyagiye Heegan FC yo muri Somalia ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kane.

APR FC yaje gukina uyu mukino yaramaze gukomeza muri ¼, aho icyari gisigaye ari uguhatanira umwanya wa mbere dore ko na Green Eagles yo muri Zambia yagize amanota atandatu ubwo yari imaze gutsinda Proline FC ibitego 2-1 mu mukino wabanje.

Umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka zirindwi mu bakinnyi babanje mu kibuga, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Sugira Ernest na Byingiro Lague aba ari bo bakinnyi bongera kubanzamo nyuma yo gukina umukino uheruka wa Green Eagles.

Ntwari Fiacre yatangiye mu izamu, kapiteni Manzi akinana na Rwabuhihi Placide wakinnye umukino we wa mbere kimwe na murumuna wa Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunussu na Niyomugabo Claude bakinaga ku mpande inyuma.

Mushimiyimana Mohamed na Nkomezi Alex na bo bakiniye APR FC bwa mbere bafatanya na Niyonzima Olivier Sefu mu gihe imbere yabo hari Sugira Ernest, Byiringiro Lague na Usengimana Danny.

Heegan FC yo muri Somalia, yaje gukina uyu mukino ibizi ko yamaze gusezererwa, yatangiye ihuzagarika, itsinda ibitego bibiri bya mbere mu minota itatu ibanza, byombi byatsinzwe na Usengimana Danny ku mipira yaherejwe na Niyomugabo Claude.

Uyu myugariro w’ibumoso waguzwe muri AS Kigali, yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku munota wa 15 nyuma yo gucenga myugariro wa Heegan FC, Suleiman Said Abdi, atera ishoti rikomeye mu nguni hejuru.

Nyuma yo kubona ko ikipe ye iri kurushwa bidasanzwe, umunya-Ghana Kabina Amissah utoza Heegan FC, yakoze impinduka ya mbere ku munota wa 34, Mahad Ali Ahmed asimburwa na Abdalla Abdukadir Ali.

APR FC yatangiye igice cya kabiri iruhutsa Manzi Thierry na Niyonzima Olivier Sefu basimbuwe na Mutsnzi Ange na Ishimwe Kevin yahushije uburyo butandukanye cyane kuri rutahizamu Sugira Ernest ndetse n’umupira ukomeye watewe na Mutsinzi Ange ugaca ku ruhande.

Heegan FC yateye ishoti rya mbere rigana ku izamu ku munota wa 51, ritewe na Abdalla Abdukadir Ali, na ryo rica hejuru.

N’ubwo iyi kipe yo muri Somalia yihagazeho mu gice cya kabiri, yatsinzwe igitego cya kane habura iminota itanu ngo umukino urangire, Mugunga Yves wari umaze minota 14 asimbuye Usengimana Danny, aterana umupira umunyezamu Mustafi Hussein, awushyira mu izamu.

Gutsinda uyu mukino byafashije APR FC kuzamuka mu itsinda itsinze imikino yose ndetse izahura n’ikipe izaba iya kabiri mu itsinda D muri ¼ kizatangira mu cyumweru gitaha.

Green Eagles yo izahura n’izaba iya mbere mu itsinda D rizasoza imikino yaryo ku Cyumweru.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatanu, hakinwa imikino isoza itsinda B rikinira i Huye. Bandari FC izahura na Azam FC mu gihe Mukura izakina na KCCA guhera saa 18:00.

Ba kapiteni bombi, Manzi Thierry na Mustafi Hussein bifotozanya n'abasifuzi bayobowe na Sabila Ali wo muri Uganda
APR FC, abahagaze: Sugira, Dany, Nkomezi, Yunusu, Placide na Manzi. Abunamye: Sefu, Niyomugabo, Fiacre, Mohamed na Lague
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Heegan FC
Umunyezamu Mustafi na ba myugariro be bagaragaje kudahuza mu minota ya mbere
Mushimiyimana Mohamed ashaka uko atambuka hagati ya Nyanzi Ronald na Omar Haji
Sugira Ernest yahushije uburyo bwinshi muri uyu mukino
Abdulahi Abdi akura umupira kuri Byiringiro Lague
APR FC yafunguye amazamu ku munota wa kabiri w'umukino
Usengimana Danny yatsinze ibitego bibiri mu minota ibiri
Usengimana ashimirwa na Sugira Ernest na Byiringiro Lague nyuma yo guhesha APR FC kuyobora umukino hakiri kare
Niyomugabo Claude yishimiye igitego cya gatatu aheka Byiringiro Lague ku mugongo mu gihe Sefu yashakaga kumukora mu ntoki
Niyomugabo Claude ashimirwa n'abasimbura ba APR FC
Abdiweli na bagenzi be bakinnye neza mu gice cya kabiri
Umunyezamu Mustafi Khaleb Hussein akinirwa nabi na Usengimana Danny
Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbura, yatsindiye APR FC igitego cya kane mu minota ya nyuma
Byiringiro Lague ashaka uko arenza umupira umunyezamu Mustafi wari wasohotse
Sugira Ernest wasigaranye igitambaro cya kapiteni ubwo Manzi Thierry yari asohotse mu kibuga, ntiyorohewe n'uyu mukino
Murumuna wa Omborenga Fitina, Nshimiyimana Yunusu, ahanganiye umupira na Abdinajib Nuur Ali
Sugira Ernest yashyize umutwe ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin ujya hanze mu gihe umusifuzi wo ku ruhande yagaragaje ko hari habayeho kurarira
Rutahizamu wa APR FC, Sugira, yisanze mu izamu mu gihe umupira wo wari hanze

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
hatangimana jiberi 2019-07-13 14:40:37

APR EFC oye kundacyane

2
gasasira 2019-07-13 07:03:28

Andika hano 0728083163

3
MANIRAGUHA ERIC 2019-07-12 04:25:53

Big up basore!!!! Tubari inyuma!!!!

Kwamamaza