Si rimwe, si kabiri, yewe si na gatatu twumva abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bataha bijujuta ko barebye umukino ubishye, noneho byagera kuri wa wundi uhuruza benshi wa APR FC na Rayon Sports bigahumira ku mirari.
Ku mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe y’ibigugu mu Rwanda, abafana benshi basohotse muri Stade Amahoro bavuga ko ibiciro bishyuzwa ntaho bihuriye n’umukino babona, bamwe bashinja itangazamakuru gukabiriza ibidahari.
Ibi ntibitandukanye cyane n’ibiheruka gutangazwa na Perezida wa Gasogi United akaba na Visi Perezida mu Nama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), wavuze ko amakipe abanyamakuru bo mu Rwanda birirwa bavuga ntacyo akina ndetse Shampiyona y’uyu mwaka iri hasi kurusha izabayeho.
Perezida wa Gasogi United akaba n'Umuyobozi muri Rwanda Premier League, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko Shampiyona y'uyu mwaka w'imikino iri hasi kurusha izindi zose zabayeho.
Yashimangiye ko amakipe yose, arimo n'akundwa na benshi, nta kintu kizima akina. pic.twitter.com/BSDSIIZC63
— IGIHE Sports (@IGIHESports) March 28, 2025
Uku kutanyurwa n’ibyo babona ku bakunzi b’umupira w’amaguru bimaze gufata indi ntera muri iyi myaka ya vuba, ndetse iyo bigeze mu bihugu byacu bawukina bishakisha, bisa n’aho ari ukureba mu izuba nta madarubindi yabigenewe ufite.
Ese ni amakipe yacu ari hasi cyangwa abakinnyi bayo badashoboye? Ahubwo se ni uku byahoze no mu myaka yashize cyangwa hari byinshi byahindutse?
Gusa ibi si ikibazo cya ruhago y’i Nyarugenge gusa, kuko n’ahandi muri shampiyona zikomeye, zirimo eshanu zikomeye i Burayi, na bo bakomeje gutaka ko hari igihe bareba umukino ubishye, noneho hakwiyongeramo ibya rya koranabuhanga ryifashishwa mu misifurire [VAR], bamwe bakifata mu mutwe kuko risesengura buri kimwe ku mukinnyi bigatuma abakinnyi benshi bigengesera mu mikinire yabo.
Muri iyi nkuru, reka nifashishe ubusesenguzi bwa Gary Neville, Umusesenguzi w’Umwongereza utaranyuzwe n’umukino uheruka guhuza Manchester United na Manchester City.
Neville yagize iti “Ibi bintu byo gukora nka ‘robot’, udashobora kuva mu mwanya wawe, udashobora kwirengera ingaruka ngo ufate icyemezo cyo kujya gutsinda, biri guhinduka indwara mu mukino.”
Dufashe urugero muri Shampiyona y’u Bwongereza, ikunzwe kurusha izindi zose ku Isi, imibare igaragaza uko umukino wa Premier League uba wiganje mu guhanagana kw’abakinnyi, aho gucenga.
Urubuga Opta rugaragaza ko muri uyu mwaka w’imikino, byibuze abakinnyi bahererekanya umupira inshuro 897 mu mukino, hafi inshuro 945 z’imipira yatanzwe n’abakinnyi hagati yabo mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Ni mu gihe impuzandengo y’amacenga ari 34,7 ku mukino, uwo mubare akaba ari wo muto wabayeho muri Premier League kuva mu mwaka w’imikino wa 2018/19.
Mu macenga yageragejwe, 46% gusa ni yo byabashije gukunda, ibyo bigaragaza uburyo abakinnyi batamenyereye gucenga nyamara biri mu byaryoshyaga umupira w’amaguru.
Imibare igaragaza kandi ko imipira 24 ari yo byibuze ihindurwa mu mukino, na yo yasubiye inyuma ugereranyije uko byari bimeze mu myaka 20 ishize, aho mu mwaka w’imikino wa 2003/04, yari ihagaze ku mipira 42 ihindurwa mu mukino.
Kugira imibare iri hejuru kwa Manchester City biri mu byayifashije kwitwara neza kurusha andi makipe yo muri Premier League mu myaka mike ishize, aho byagizwemo uruhare n’umutoza Pep Guardiola.
Umunya-Brésil Danilo wigeze gukina iyi kipe, yavuze ko ubwo yayigeragamo, Guardiola yamuhanaguyemo ibyo yari asanzwe akina.
Yakomeje agira ati “Byari bimeze nk’aho ndi muri kaminuza. Si ukuvuga ko nari igicucu mbere yo kugera muri City, ariko nabonye ko nakinaga ruhago mu buryo butari bwo.”
Ibyo bigaragaza neza ko umukinnyi utiteguye gukina ibyo umutoza we yamutumye, agashaka gukina ibye cyangwa kuvumbura, ashobora kwisanga hanze y’ikibuga.
Umusesenguzi Chris Sutton we agaragaza ko Guardiola yereka umukinnyi ibyo agomba gukina, ariko akamurekera ubwisanzure mu kibuga ku buryo akina uko ashaka.
Kuri ubu, mu gihe iminota y’umukino ari 90, usanga iyo abakinnyi bamarana umupira mu kibuga, ukuyemo itakara umupira warenze cyangwa uhagaze, itarenga 57.
Kuri ibyo, hiyongeraho ko amakipe menshi asigaye ahitamo kubaka umukino ahereye ku munyezamu, aho guhita akomeza ajya imbere gusatira. Mu mwaka ushize w’imikino, abanyezamu bo muri Premier League bakoze ku mupira ku mpuzandengo y’inshuro 43,3 ku mukino mu gihe kugeza ubu igeze kuri 42,3.
Ni mu gihe mu myaka 10 ishize, mu mwaka w’imikino wa 2015/16, impuzandengo y’inshuro abanyezamu bakoraga ku mupira ari 36,1 ku mukino.
Impuzandengo y’imipira abanyezamu baha abandi bakinnyi na yo yarazamutse, aho yavuye kuri 26,1 mu 2015, igera kuri 32,2 mu 2025. Ni mu gihe ijanisha ry’uburyo iyo mipira yaba ari miremire ryagabanyutse, aho ryavuye kuri 78,4% rikagera kuri 46,7%. Bivuze ko umupira w’ubu ugenda gake mu buryo bwo gusatira.
Nubwo bimeze gutyo ariko, kuri ubu uruhare rw’abanyezamu mu gutsinda rwarazamutse, aho mu 2015/16, umunyezamu umwe ari we watanze umupira wavuyemo igitego mu gihe muri uyu mwaka w’imikino, hamaze kuboneka imipira irindwi yavuye ku banyezamu ikabyara ibitego.
Ni mu gihe kugeza ubu, muri uyu mwaka w’imikino, impuzandengo y’ibitego muri Premier League ari 2,94 ku mukino. Ni ubwa kabiri bigeze aho nyuma ya 2023/24 kuva mu 1992/93.
Iyi mibare yo igaragaza ko nubwo na Shampiyona y’u Bwongereza itakiryohera benshi, ariko yo ibonekamo ibitego, bitandukanye n’izindi zikunze kurangwa no gutsinda igitego kimwe cyangwa bikarangira umukino urangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Ibyo bishimangirwa kandi n’umubare w’amashoti aterwa mu mukino, aho impuzandengo ari 26 naho iy’amashoti agana mu izamu ikaba 9,16. Mu mwaka ushize byari 27,6 na 9,89 muri ibyo byiciro byombi, ikaba ari yo mibare iri hejuru kuva mu 2012/13.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!