IGIHE

Brésil yakomeje agahigo mu Gikombe cy’Isi, u Bwongereza butungurwa na Sénégal

0 11-06-2025 - saa 08:49, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe y’Igihugu ya Brésil yatsinze Paraguay igitego 1-0 ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe iy’u Bwongereza yatsinzwe na Sénégal ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.

Wari umukino wa kabiri w’Umutoza mushya wa Brésil, Carlo Ancelotti aho yitezweho gusubiza iyi kipe igitinyiro.

Igitego cya Vinicius Junior cyo ku munota wa 44 ni cyo cyatanze intsinzi, iyi kipe ibona amanota atatu yari ikeneye ngo ibone itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ikomeza agahigo k’uko ari yo rukumbi itarasiba iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa mu 1930.

Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Chili yatsinzwe na Bolivie ibitego 2-0 ibura itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya binasoza ikiragano cyayo cyiza yagize cyari kigizwe n’abakinnyi nka Alexis Sanchez, Arturo Vidal n’abandi.

Indi mikino yabaye ku Mugabane wa Amerika y’Epfo, Argentine isanzwe ifite itike y’Igikombe cy’Isi yanganyije na Colombie igitego 1-1, Uruguay itsinda Venezuela ibitego 2-0.

Muri Amerika y’Amajyepfo, amakipe 10 akina ahura hagati yayo nyuma atandatu ya mbere akabona itike y’Igikombe cy’Isi.

Undi mukino wari uhanzwe amaso, ni uwo Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatsinze iy’u Bwongereza ibitego 3-1 uba umukino wa mbere iki gihugu gitsinzwe n’ikipe yo muri Afurika mu mateka.

Mu nshuro 21 zaherukaga guhuza Three Lions n’amakipe yo muri Afurika, yatsinze imikino 15, inganya itandatu.

Igitego cya Vinicius Junior cyagejeje Brésil mu Gikombe cy'Isi
Umutoza Carlo Ancelotti yabonye intsinzi ye ya mbere muri Brésil
Ikipe y'Iguhugu ya Sénégal yatsinze u Bwongereza
Sénégal yatunguye u Bwongereza
Ikipe y'Igihugu y'u Bwongereza yatsinzwe bwa mbere n'ikipe yo muri Afurika
Sénégal yabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika yatsinze u Bwongereza
Argentine yanganyije na Colombie igitego 1-1
Ikipe y'Igihugu ya Chile yabuze itike y'Igikombe cy'Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza