Ikipe y’Igihugu ya Brésil yatsinze Paraguay igitego 1-0 ibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe iy’u Bwongereza yatsinzwe na Sénégal ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti.
Wari umukino wa kabiri w’Umutoza mushya wa Brésil, Carlo Ancelotti aho yitezweho gusubiza iyi kipe igitinyiro.
Igitego cya Vinicius Junior cyo ku munota wa 44 ni cyo cyatanze intsinzi, iyi kipe ibona amanota atatu yari ikeneye ngo ibone itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ikomeza agahigo k’uko ari yo rukumbi itarasiba iri rushanwa kuva ryatangira gukinwa mu 1930.
Ku rundi ruhande, Ikipe y’Igihugu ya Chili yatsinzwe na Bolivie ibitego 2-0 ibura itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya binasoza ikiragano cyayo cyiza yagize cyari kigizwe n’abakinnyi nka Alexis Sanchez, Arturo Vidal n’abandi.
Indi mikino yabaye ku Mugabane wa Amerika y’Epfo, Argentine isanzwe ifite itike y’Igikombe cy’Isi yanganyije na Colombie igitego 1-1, Uruguay itsinda Venezuela ibitego 2-0.
Muri Amerika y’Amajyepfo, amakipe 10 akina ahura hagati yayo nyuma atandatu ya mbere akabona itike y’Igikombe cy’Isi.
Undi mukino wari uhanzwe amaso, ni uwo Ikipe y’Igihugu ya Sénégal yatsinze iy’u Bwongereza ibitego 3-1 uba umukino wa mbere iki gihugu gitsinzwe n’ikipe yo muri Afurika mu mateka.
Mu nshuro 21 zaherukaga guhuza Three Lions n’amakipe yo muri Afurika, yatsinze imikino 15, inganya itandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!