IGIHE

Biteye agahinda- Guverineri Gatabazi avuga ku mibereho ya Gicumbi FC

11 11-01-2019 - saa 14:54, Ngabo Roben

Ibibazo by’amikoro, umwanda mu nzu y’abakinnyi n’ibindi biranga imibireho mibi y’ikipe ya Gicumbi FC byababaje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yemeza ko bigomba kwitabwaho bigakosorwa vuba.

Ku wa Kabiri tariki 8 Mutarama 2019 abakinnyi ba Gicumbi FC bafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera ibirarane by’imishahara n’uduhimbazamusyi bafitiwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Byatumye IGIHE isura iyi kipe ngo ikurikirane imibereho yayo kuko amakuru yavugaga ko hari ibibazo bikomeye by’amikoro. Twasanze abakinnyi b’iyi kipe aho bacumbitse mu nzu ishaje kandi ifite umwanda ukabije mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Gacurabwenge.

Nyuma yo kugaragaza amafoto ababaje y’ubuzima bubi babayemo, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yahise yemeza ko hagomba kugira igikorwa mu maguru mashya.

Gatabazi yagize ati “Birababaje kandi biteye agahinda. Ntabwo rwose twabona icyo turenzaho. Ikipe nubwo yaba yaragenewe amafaranga make ariko kandi ntibyumvikana ukuntu abantu babaho mu buzima nka buriya ngo basabwe gutsinda. Tubijeje ko bikurikiranwa, amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa.”

Usibye inzu ifite umwanda babamo, abakinnyi ba Gicumbi FC nta myenda yo gukoresha imyitozo bagira, buri umwe yifashisha uwo abonye hafi. Ni yo kipe rukumbi mu Rwanda ifite ibibazo by’amikoro bikabije kuko basigaranye umupira umwe wo gukina mu gihe hari andi afite irenga 30.

Amazi banywa mu myitozo ava mu ijerekani ishaje kandi bakoresha ibikombe bidafite isuku.

Ibi bibazo byose bigaragaye mu gihe habura amasaha make ngo bakine umukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda aho bazasura AS Muhanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2019.

Ijerekani abakinnyi banyweramo amazi iyo bari ku kibuga yaramenetse, ibikombe byo biba birambitse mu kibuga hasi
Ahishakiye Nabil akora imyitozo yambaye umwenda wa Simba SC ikinwamo na Nyirarume Haruna Niyonzima
Iyi kipe nubwo iri mu bibazo abakinnyi bakomeye kwitegura umukino uzabahuza na AS Muhanga
Bakora imyitozo bafite umupira umwe gusa kandi nawo ushaje
Bakorera imyitozo mu kibuga kirimo imyobo ishobora kubatera imvune zikomeye
Umutoza w'iyi kipe, Banamwana, akurikirana imyitozo ibanziriza iya nyuma mbere yo guhangana na AS Muhanga
Bijejwe ko ibibazo bafite bigiye gukemuka maze bongera gukorera hamwe
Banamwana Camarade ntako aba atagize ngo ikipe ibashe kwitwara neza
Nubwo bari mu bukene bukabije, ntibibabuza gukorana imbaraga nyinshi
Nyango Ombeni uri mu bafite inararibonye yitoza yambaye imyenda ya Atletico Madrid
Olivier Uwingabire wakiniye Rayon Sports n'Amavubi akora imyitozo muri Gicumbi yambaye imyenda ya PSG
Umupira wa kabiri bari bafite warapfumutse ubu basigaranye umwe gusa
Umutoza Banamwana Camarade afite akazi gakomeye
Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 muri Shampiyona
Iyi kipe igerageza kwihagararaho nubwo iri mu bibazo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
kayira 2019-01-12 07:16:39

UBUNDI BESOIN YA LOISIR IZA ARI UKO IZINDI ZABAYE SATIFIED NIKO VIRGINIA PHILOSOPHE ENDERSON YABIVUZE MBONA FOOTBALL IBI BY’IMIPIRA BITARI KU RWEGO RWACU NI IB’ABAKIRE TWE TURI KURWANA N;UBUZIMA

2
What 2019-01-11 22:00:39

Football yo mu Rwanda izaveho ntacyo imaze ahubwo frw ajya muri FERWAFA apfa ubusa ,yakabaye ashyirwa mu yindi mishinga.

3
kamanzi 2019-01-11 14:07:19

Ibi ni bya bindi baba bashaka kubeshya President mu mihigo ngo bavuge ngo mu rwego rwa sport dufite ikipe mu cyiciro cya mbere kumbe yibereyemo kugirango ijye iha amakipe amanota gusa. Burya gutwara championat mu Rwanda ntibivunanye cyane kuko ikipe nk’iriya birahagije kwitwaza uduhendabana ukatubaha kare. Burya niyo mpamvu usanga hari n’ikipe usanga abakinnyi bakina bakaniye kugirango kuri iyo match bavugwe cyane bahite babizamukiramo, urugero muzarubona kuri rayon kuko ubu mu mutwe wa bariya bakinnyi ba Gicumbi harimo gutsinda rayon izindi ntibazitayeho

4
Desideri 2019-01-11 14:00:47

Bariya bakinnyi ndabagaye pe
Abantu babasore badashobora no gukora isuku aho baba
Ubwo se ko numva aribyo byoroshye kuruta gutsinda
Ubwo intsinzi yavahe koko!

5
John 2019-01-11 12:43:16

Ikibazo iyi kipe ifite ni uko abanyagicumbi batayikunda. Bo barifuza ko yahabwa Izina rya Zebre Fc niryo zina bibonamo. Icyongeyeho ugasanga nubuyobozi bw’Akarere ntacyo ibabwiye.

6
Benon 2019-01-11 11:47:59

Gicumbi fc nubw irí mubibaz ntitwayiva Inyuma

7
kamana 2019-01-11 10:49:08

FERWAFA igomba gukurikirana imibereho y’amakipe yose ikorana na yo ikamenya ayubahirije ibikenerwa byasabwe ngo amakipe abeho mu buryo bwiza.
Iri kosa ntirishobora kuba ho i Burayi. Reka mbisubire mo. FERWAFA ibifite uburangare mu kugenzura ama clubs ikorana na yo.

8
Type 2019-01-11 10:19:49

Nonese amafranga binjiza kuri match ntiyagura numupira?
Abantu babagabo bananirwa no guca ubwaci bakiniramo?
Ufashya uwifashije.

9
sasa 2019-01-11 09:10:38

bitaye agahinda, twaraginza, ngo amavubi aratsindwa, bihera hasi byose, nu mwana urebe ibi nta motivation yagira yo kuzakina umupira , Minaloc nirebe icyo yakora kabisa kuganaya inkunga uturere dutanga muri sport siwo muti. sport ni kimwe mu bishimisha abanyarwanda. na baturege bashireho akabo, gutunga ikipe, ntibyohora , kandi twese tuzi imiberreho kugirango umusanzu wa baturage gusa ntuhagije.

10
Likolo 2019-01-11 08:33:44

Ndumiwe pee!
Abanyabyumba ko bafite cash bipfira he koko ??

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza