APR FC yumvikanye na rutahizamu William Mel Togui ukomoka muri Côte d’Ivoire wakinaga muri Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya.
Biteganyijwe ko William Mel Togui azasinyira APR FC imyaka ibiri nyuma yo kugera i Kigali.
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ubwo APR FC yari mu gikorwa cyiswe ‘APR ku ivuko’, Chairman wayo, Brig Gen Déo Rusanganwa, yatangaje ko rutahizamu mushya yamaze kohererezwa itike y’indege ndetse azagera mu Rwanda vuba.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28, mu 2017/18 yagize umwaka mwiza ubwo yakinaga muri SC Gagnoa yo muri Côte d’Ivoire kuko yatsinze ibitego 23.
Byatumye abengukwa na Mechelen yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi aho yakinnye imyaka itanu, mbere yo gutizwa muri Espérance de Tunis, RWDM na Hapoel Jerusalem yo muri Israël.
Kuva mu 2024, uyu mukinnyi yabarizwaga muri Ankara Keçiörengücü yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya, aho atabonye umwanya wo gukina.
Amaze kandi guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire inshuro eshanu.
Bivugwa ko ari we mukinnyi wa nyuma APR FC izagura muri iyi mpeshyi nyuma yo kugura abandi nka Memel Dao, Omborenga Fitina, Hakizimana Adolphe, Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Nduwayo Alex na Ronald Ssekiganda.
APR FC iherutse gutangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino, cyane ko ari yo izahagararira igihugu muri CAF Champions League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!