IGIHE

APR FC yatsindiye Etincelles FC mu maso ya David Luiz, ihita iyobora Shampiyona

4 12-10-2019 - saa 17:53, Eric Tony Ukurikiyimfura

Danny Usengimana yafashije APR FC kuyobora Shampiyona n’amanota arindwi, atsinda ibitego bibiri muri 3-0 Ikipe y’Ingabo yatsinze Etincelles FC ku mukino w’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona wakiniwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino wari witabiriwe na myugariro wa Arsenal, David Luiz uri mu Rwanda kuva ku wa Kane w’iki cyumweru.

APR FC yihariye umupira mu minota myinshi y’umukino, yabonye uburyo butandukanye bwashoboraga kuyihesha igitego mu minota ya mbere, ariko igorwa n’ubwugarizi bwa Etincelles FC.

Habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire, Niyonzima Olivier Sefu yatsindiye Ikipe y’Ingabo igitego cya mbere ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel, atsindisha umutwe.

APR FC yari imaze akanya gato ikoze impinduka ya mbere, aho Butera Andrew yasimbuye Mugunga Yves, yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 66, ku mupira Usengimana Danny yashyize mu izamu nyuma yo guherezwa na Manishimwe Djabel.

Etincelles FC itabonye uburyo bwinshi muri uyu mukino, yashoboraga kubona igitego ku buryo bwabonywe na Mutebi Rashid ku munota wa 73, umupira ukomeye yateye ukurwamo n’umunyezamu wa APR FC, Rwabugiri Umar.

Niyomugabo Claude wari wasimbuye Byiringiro Lague, ni we watanze umupira wavuyemo igitego cyashimangiye intsinzi ya APR FC ku munota wa 89, gitsindwa na Usengimana Danny wuzuzaga ibitego bitatu muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota arindwi mu mikino itatu, inganya na Rayon Sports yatsindiye Espoir FC ibitego 2-1 i Huye.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Mushimiyimana Mouhamed, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Usengimana Danny na Mugunga Yves.

Etincelles: Nsengimana Dominique, Gikamba Ismaël, Kanamugire Moses, Manishimwe Yves, Rucogoza Aimable, Nshimiyimana Abdou, Niyonsenge Ibrahim, Tuyisenge Hakim, Mutebi Rachid, Uwimana Gulain na Akayezu Jean Bosco.

Gahunda y’imikino y’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 2-2 Bugesera FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukwakira 2019

  • APR FC 3-0 Etincelles FC
  • Espoir FC 1-2 Rayon Sports FC
  • Marines FC 1-1 Heroes FC
  • AS Muhanga 0-0 Gasogi United

Ku Cyumweru, tariki ya 13 Ukwakira 2019

  • Police FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 15:00)
  • Mukura VS vs Musanze FC (Huye Stadium, 15:00)
  • SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15:00)
Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubaraka Muganga aganira na David Luiz warebye uyu mukino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
INNOSENT 2019-10-13 01:18:19

Andika hano NJENDAVUZE NGOAMAKI PEAZICISHWA IBITEGOBAMWE BARWARE KUMUNSIBA HURAMONA APRFS KUBERAGU TINYAGUSE BAKUBAFANA BABOIBITEGOBI ZABABI NEBITATU KANDIKUBUSA GUSABWO ABAFITE IMITIMA YOROSHE BAFANE APRFS

2
INNOSENT 2019-10-12 14:02:18

DANIUSENGI MANAINCYU NDURA AZANAZI CYAPE UYUNAMUBI MBIVUZE NIBEREYE HANOIBU REHEOYEEE

3
Bangote 2019-10-12 12:04:31

Dufite ikibazo mubyerekereye
kugira ibiterezo nyuma y’ibikorwa
iyo habaye igikorwa runaka abanyarwada
nta (commentaire)tugigira ngo

4
Seba 2019-10-12 11:14:35

Apr hejuru gasenyi hasi

Kwamamaza