IGIHE

APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

0 14-06-2025 - saa 17:03, Iradukunda Olivier

APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu ari bo Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Nshimirimana Ismaël Pitchou, Kwitonda Alain ’Bacca’ na Ndayishimiye Dieudonné.

Kuri yu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025, ni bwo Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ivuga ko yatandukanye na bamwe mu bari abakinnyi bayo.

Mu gusezera aba bakinnyi bose bari bari mu barangije amasezerano y’akazi muri iyi kipe, yagize iti “Mwarakoze cyane ku bihe byiza twagiranye, ndetse tunabifuriza amahirwe masa ku hazaza hanyu.”

Abatongerewe amasezerano ni Pavelh Ndzila wakinaga mu izamu, Taddeo Lwanga wakinaga mu kibuga hagati, Victor Mbaoma wari rutahizamu, Nshimirimana Ismaël Pitchou wakinaga mu kibuga hagati, Kwitonda Alain ’Bacca’ wasatiraga izamu anyuze mu mpande na Ndayishimiye Dieudonné wari myugariro.

APR FC itandukanye n’aba bakinnyi mu gihe iri kwiyubaka igerageza gushaka abandi bakomeye bazayifasha mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no mu mikino ya CAF Champions League.

Imaze kwinjiza abakinnyi bashya b’Abanyarwanda ari bo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda ukomoka muri Uganda.

Bivugwa ko iyi kipe yegukanye ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino ishobora gutandukana n’abandi barimo Umunya-Uganda, Hakim Kiwanuka, igasinyisha abandi bavugwa barimo Umunya-Côte d’Ivoire, Célestin Ecua.

APR FC ikeneye abakinnyi bongera imbaraga mu gutaha izamu n’abafasha ba rutahizamu, aba na bo bakaba bashobora guturuka hanze y’u Rwanda.

Iyi kipe ishobora kwegukana umunyezamu Hakizimana Adolphe uheruka gutandukana na AS Kigali, Habineza Fils François wa Bugesera FC nubwo agifite amasezerano na Omborenga Fitina usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports.

Hari kandi Uwumukiza Obed na we utararangiza amasezerano ye muri Mukura VS wifuzwa na APR FC, ndetse na Serumogo Ali wamaze kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports.

Kwitonda Alain 'Bacca' ari mu bakinnyi APR FC yarekuye
Umunyezamu Pavelh Ndzila yatandukanye na APR FC nyuma yo kurangizanya amasezerano
Umunya-Uganda, Taddeo Lwanga, na we ari mu bashimiwe na APR FC
Nshimirimana Ismael 'Pitchou' ukina mu kibuga hagati ntabwo akiri umukinnyi wa APR FC
Victor Mbaoma ntabwo umwaka we wa nyuma muri APR FC wamugendekeye neza
Ndayishimiye Dieudonne yakinaga nka myugariro wa APR FC anyuze ku ruhande rw'iburyo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza