IGIHE

APR FC mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 10 batarimo abanyamahanga

0 22-05-2024 - saa 14:58, Jah d'eau Dukuze

Ikipe ya APR FC ifite gahunda yo gutandukana n’abakinnyi 10 basanzwe bakinira iyi kipe gusa aba ntibarimo abanyamahanga bayo batandatu yaguze ubwo uyu mwaka wa shampiyona watangiraga.

Amakuru agera kuri IGIHE, nk’uko umwe mu bantu ba hafi b’iyi kipe yabitangaje, yavuze ko icyemezo cyamaze gufatwa ko hari abakinnyi batazakomezanya na APR FC mu mwaka wa shampiyona utaha nyuma yo kugaragaza urwego rutanyuze iyi kipe.

Muri aba hakaba harimo ba myugariro Nzotanga Fils, Buregeya Prince na Placide Rwabuhihi hakaza Kwitonda Alain Bacca, Mbonyumwami Thaiba, na Ndikumana Danny bivugwa ko azatizwa mu ikipe ya FC Marines.

Undi mukinnyi wasabye kuba yakwishakira indi kipe ni Nshimirimana Ismael bakunda kwita Pitchou gusa kugeza ubu ubuyobozi bwa APR FC bukaba butangaza ko nta munyamahanga biteguye kurekura mu bo baguze nk’uko uwaduhaye amakuru abyemeza.

"Abanyamahanga twazanye ntabwo ari abakinnyi babi ndetse mu bo duteganya gutandukana na bo ntabwo barimo. Kereka tubonye ikipe ishaka kugira uwo igura tukabyumvikanaho ni bwo twamutanga. Kugeza ubu bose bazahaguma kuko bagifite amasezerano".

Mu bakinnyi b’abanyamahanga ikipe ya APR FC yari yaguze, urebye babiri ni bo bakinnye bihoraho, umunyezamu Pavel Ndzila na rutahizamu Victor Mbaoma. Abandi barimo Sharif Eldin Shibboub, Tadeo Lwanga na Pichou bagiye bitabazwa mu gihe Apam Bemol we yakinnye gake ahanini binatewe n’imvune, nubwo bivugwa ko ari we wari wahenze iyi kipe.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ikaba iri mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo Aritz Lopez utoza Nouadhibou yo muri Mauritania, Julien Chevalier wa ASEC Mimosa na Adel Amrouche watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania n’u Burundi.

Amakuru IGIHE ifite ni uko mu ntangiriro za Kamena iyi kipe izaba yabonye umutoza mushya usimbura Thierry Froger utazongererwa amasezerano aho kuri ubu akiri no mu Rwanda cyane ko agifatwa nk’umutoza w’iyi kipe.

APR FC iheruka kwegukana shampiyona idatsinzwe
Kwitonda Alain Bacca na we ashobora kujya muri Marines
Nshimirimana Ismael Pichou bivugwa ko yisabiye ikipe ko yamureka akagenda
Apam Bemol agiye guhabwa andi mahirwe yo kwiyereka abakunzi ba APR FC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza