APR FC igeze kure ibiganiro n’ikipe y’igihugu ya Uganda Cranes kugira ngo yemere ko Omedi na Hakim Kiwanuka iheruka kugura bazakinira iki gihugu mu mikino ya CHAN 2024 iteganyijwe muri Gashyantare 2025.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo APR FC yemeje ku mugaragaro ko yasinyishije Denis Omedi wakiniraga ikipe ya Kitara muri Uganda na Hakim Kiwanuka yakuye muri SC Villa, abakinnyi bombi bakina basatira baciye ku mpande.
Nyuma yo kubasinyisha ariko, amakuru IGIHE ifite ni uko iyi kipe yegerewe na Federasiyo ya Uganda basaba ko bakwemera ko aba basore bombi bazagaragara mu mikino ya CHAN cyane ko ari bamwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe y’umutoza Paul Put.
Nk’uko umwe muri iyi kipe yabyemereye IGIHE, aba bakinnyi kuri ubu bemerewe kuba basubiye mu myitozo y’ikipe y’igihugu ndetse ngo mu gihe amategeko yabyemera APR FC ikaba yiteguye kubareka bagakinira Uganda Cranes nubwo Amavubi yaba atazakina CHAN.
Uganda Cranes iri mu rugo ikaba yifuza kwegukana iri rushanwa, aho biramutse bigenze bityo, byaba bivuze ko aba bakinnyi bombi bazagaruka muri APR FC muri Werurwe uyu mwaka bagakomereza aho shampiyona yaba igeze mu gihe cyose yaba yakomeje.
Hakim Kiwanuka ni we watsindiye Uganda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wa nyuma w’ijonjora rya CHAN wabereye muri Nakivubo Stadium, ubwo Uganda yatsindaga Burundi 1-0 mu gihe Denis Omedi we yigaragaje mu gushaka itike ya CAN 2025 Uganda yabonye atsinda Afurika y’Epfo na Sudani y’epfo bari kumwe mu itsinda.
Mu gihe amategeko yaramuka atemereye aba basore bombi gukina CHAN 2024, umutoza Paul Put akaba yabaye yitabaje Usama Arafat ukinira KCCA ngo abe afatanya n’abandi imyitozo mu gihe hagitegerejwe umwanzuro wa nyuma kuri bo.
Irushanwa rya CHAN 2024 riteganyijwe kuba tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 aho Amavubi agitegereje kumenya niba azaba ari kimwe mu bihugu bibiri bitari byatangazwa na CAF nubwo tombola y’iri rushanwa iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!