IGIHE

Amrouche watoje amakipe yo mu Karere agiye gukorana na Arsène Wenger muri FIFA

0 14-09-2024 - saa 09:48, Jah d'eau Dukuze

Adel Amrouche watoje amakipe arimo Tanzania, Kenya n’u Burundi, yagizwe inzobere ya FIFA ishinzwe gukurikirana iterambere rya Ruhago mu mashyirahamwe yose yo ku Isi.

Uyu munya- Algeria ufite n’Ubwenegihugu bw’u Bubiligi yavuzwe kenshi mu Rwanda cyane cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa bikarangira adahawe amahirwe yo kuba yatoza imwe muri ayo.

Yagizwe umwe mu mpuguke eshanu zizakorana na Arsène Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, mu bijyanye no kureba icyakorwa ngo amashyirahamwe ya ruhago yo hirya no hino ku Isi akomeze kuzamura impano z’abakiri bato no kubaka amashuri y’uyu mukino.

Uyu mugabo uzwi cyane mu karere, yamenyekanye bwa mbere atoza u Burundi mu 2007-2012 ubwo yagiraga uruhare mu kohereza abakinnyi barenga 15 ku mugabane w’u Burayi barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza, ikintu cyahinduye burundu ruhago y’iki gihugu.

Amrouche kandi yahesheje Kenya, CECAFA ya 2014 yatwaye anatsinze u Rwanda inshuro ebyiri, mu gihe yanajyanye Tanzania muri CAN iheruka akoresheje ikipe y’abakinnyi bakiri bato kurusha abandi bose bari muri iryo rushanwa.

Ni umutoza ufite Licence ya UEFA Pro. Yari asanzwe ari we ushinzwe gutoza abandi batoza bo mu gihugu cy’u Bubiligi, dore ko abarimo Luc Eymael wanyuze mu Rwanda na bo batojwe na we.

Amrouche yatoje Tanzania, Kenya n'u Burundi ndetse yavuzwe kenshi mu makipe yo mu Rwanda
Agiye gukorana na Arsène Wenger muri FIFA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza