IGIHE

Amavubi yatsinzwe umukino wa kabiri na Algérie (Amafoto)

0 10-06-2025 - saa 00:16, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe y’Igihugu ya Algérie yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wa kabiri wa gicuti wahuje ibihugu byombi.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, nyuma y’uwa mbere wahuje amakipe makuru tariki ya 5 Kamena.

Mu mukino wa mbere, Ikipe y’Igihugu ya Algérie nkuru yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0.

Mu mukino wo kuri uyu wa Mbere, Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga Hamon Ally Enzo, Uwimana Claude, Kayibanda Smith Claude bahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu.

Ni umukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana n’uburyo bw’ibitego ari buke.

Ku munota wa 16, ni bwo Algérie yagerageje uburyo bwa mbere bw’igitego, ku mupira Boulbina Adel yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Ntwari Fiacre akawukuramo.

Mu minota 30, Algérie yakomeje kwiharira umupira cyane, mu gihe Amavubi yo kugera imbere y’izamu byari bigoye cyane.

Ku munota wa 36, Amavubi yakoze impinduka Noe Uwimana, Ally Enzo na Kayibanda Claude, basimbuwe na Omborenga Fitina, Mugisha Gilbert na Muhire Kevin.

Ku munota wa 39, Adel yahinduye umupira imbere y’izamu, Omborenga arasunikana umusifuzi atanga penaliti.

Yatewe na Berkane Redouane umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, usanga Boulbina Adel asongamo atsinda igitego cya mbere ku munota wa 40.

Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Igihugu ya Algérie yatsinze iy’u Rwanda igitego 1-0.

Amavubi yatangiranye igice cya kabiri impinduka, umunyezamu Buhake Clement asimbura Ntwari Fiacre, mu gihe Mugisha Bonheur na Gitego Arthur nabo binjiye mu kibuga.

Ku munota wa 71, Algérie yateye umupira muremure imbere, Kohli Benahmed awufungira Khacef Naouef atsinda igitego cya kabiri.

Ni umukino wagoye Amavubi cyane kuko yaba guherererekanya umupira no kugera imbere y’izamu ry’uwo bahanganye cyari ikibazo gikomeye.

Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu ya Algérie yatsinze iy’u Rwanda ibitego 2-0.

Umutoza Adel Amrouch akomeje kugira intangiriro mbi kuko mu mikino ine amaze gutoza yatsinzwe itatu anganya umwe. Yayitsinzwemo ibitego birindwi, yinjiza kimwe gusa.

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 1 Nzeri 2025 asura Nigeria, mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Abakinnyi Algérie yabanje mu kibuga
Abakinnyi Amavubi yabanje mu kibuga
Hamon Ally Enzo ahanganye na Boukerchaoui Bilel
Kayibanda Claude yabanje mu kibuga
Mutsinzi Ange azamukana umupira
Niyomugabo Claude ahanganiye umupira
Kapiteni Bizima Djihad ahanganye na Boudjemaa Mehdi
Nshuti Innocent ahanganiye umupira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza