Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatakaje umwanya umwe ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) iba iya 166 ku Isi n’iya 34 muri Afurika.
Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025. Rugaragaza ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasubiyeho inyuma umwanya umwe, aho rwageze ku wa 166 ku Isi n’uwa 34 muri Afurika.
Mu karere ikipe iri hafi ni iya Ethiopia ya 127 ku Isi, Tanzania iri ku mwanya wa 137, Kenya ni iya 142, Uganda ni iya 148 n’U Burundi buri ku mwanya wa 178.
Muri rusange Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa mbere ku Isi, ikurikiwe na Espagne, u Budage, Brésil n’u Bwongereza.
Ni mu gihe Umugabane wa Afurika uyobowe na Nigeria, Afurika y’Epfo, Maroc, Cameroun na Zambia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!