Mu gihe manda ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) biteganyijwe ko izarangira muri Kamena, abagize iyi komite bazakomeza gukora kugeza muri Kanama habaye amatora ashyiraho abayobozi bashya.
Iyi komite iyobowe na Munyantwali Alphonse, yatowe ku wa 24 Kamena 2023 kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.
Nubwo iyo myaka ibiri yari kurangira muri iyi Kamena, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe ‘Camarade’, yabwiye IGIHE ko amatora azaba muri Kanama kuberako Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora yashyizweho muri uyu mwaka.
Ati “Nyuma yo gushyiraho Amategeko Shingiro mashya ya FERWAFA bisabwe na FIFA, badusubije ko yemewe ariko badusaba ko dushyiraho n’Amategeko agenga Amatora.”
Yakomeje agira ati “Twarayohereje, ariko mu biyigize harimo ko abagize Komisiyo y’Amatora kugira ngo batoreshe bagomba kuba bamaze amezi atandatu mu kazi kandi Komisiyo y’Amatora y’Ubujurire yatowe tariki ya 15 Gashyantare 2025, ni bwo yujujwe. Nubara amezi atandatu biraba muri Kanama. Abahari bazakomeza gukora kugeza igihe hazabera amatora.”
Bitandukanye n’uko byagenze mu 2023 aho buri wese yiyamamarizaga umwanya agiye kujyamo, mu matora ya FERWAFA ataha hazatorwa Perezida gusa, ahubwo we abe yaratanze urutonde rw’abo bazakorana.
Ubu buryo ni bwo bwakoreshwaga mbere nko ku gihe cya Nizeyimana Olivier mu 2021 na Brig Gen (Rtd) Sekamana Jean Damascène mu 2018.
Izindi mpinduka zizaba ni uko Komite Nyobozi ya FERWAFA izaba igizwe n’abantu 10 aho kuba 13. Ni nyuma y’uko Komisiyo ishinzwe Kumenyekanisha Ibikorwa no gushaka Inkunga, Komisiyo Ishinzwe Umutekano ku Mikino na Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu zose zikuweho zikagira ahandi zimurirwa.
Abazaba bagize iyo Komite Nyobozi ni Perezida wa FERWAFA, Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Imiyoborere n’Imari na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibijyanye na Tekiniki.
Abandi ni Komiseri ushinzwe Imari, Komiseri ushinzwe gutegura Amarushanwa, Komiseri ushinzwe Tekiniki n’Iterambere rya Ruhago, Komiseri ushinzwe ibijyanye n’Amategeko n’Imiyoborere, Komiseri ushinzwe Ubuvuzi, Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore na Komiseri ushinzwe Imisifurire.
Indi nkuru wasoma: Kongera kwiyamamaza, ruswa muri ruhago no guhanwa kwa Rayon Sports- Munyantwali wa FERWAFA yabivuzeho
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!