IGIHE

Adel Amrouche yagaragaje abakinnyi b’Amavubi nk’abanyantege nke

0 10-06-2025 - saa 09:47, Iradukunda Olivier

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, yagaragaje ko abakinnyi be nta mbaraga bafite, kandi urwego rwabo ruri hasi kuko batabona umwanya wo gukina mu makipe yabo, ibyo atabasha gukosora mu minsi mike y’umwiherero w’Amavubi.

Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, ubwo yari amaze gutsindwa umukino wa kabiri mu ya gicuti yamuhuje n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie.

Adel yavuze ko ari imikino yakuyemo amasomo menshi akwiriye Amavubi, ariko nanone amakosa menshi akaba aterwa no kutagira shampiyona ikomeye mu Rwanda.

Ati “Twigiye byinshi muri iyi mikino ibiri, twabonye urwego rwa bamwe. Urebye usanga urwego rwabo ruri kuri Shampiyona yo mu Rwanda nyine. Ntabwo rero nzabazana ngo mbigishirize byose mu Ikipe y’Igihugu. Haracyakenewe guhindura byinshi, tugakosora amakosa.”

Yakomeje ati "Ibyo ntabwo tuzabikorera mu mikino ifite icyo ivuze. Benshi ni ubwa mbere nari mbahamagaye ariko ubona ko urwego rwa shampiyona yacu rukwiriye kuzamuka. Muri uyu mukino mwabonye itandukaniro mu mbaraga, ubushobozi, uburyo bw’imikinire. Biriya bibera mu makipe bakinamo."

Uyu mugabo yavuze ko atakwigisha abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu, ati “Ntabwo twigishiriza umupira mu Ikipe y’Igihugu, njye ntoranya abakinnyi beza. Iyo urebye usanga hari abakinnyi batiteguye gukinira Ikipe y’Igihugu, kuko ni rwo rwego rwabo.”

Adel akomeza avuga ko abakinnyi be bagaragaza urwego ruri hasi, kandi batiteguye kuba bahatana mu marushanwa akomeye.

Ati “Ntabeshye, ntituri ya kipe abantu bakwizera. Tuzabikosora ariko hari abakinnyi bitakunda ko ubigisha buri kimwe n’imyaka bafite. Umukinnyi arugarira ugahita ubona ko mu ikipe ye adasanzwe akina.”

Yongeyeho ati “Nta mbaraga bafite, twari hasi kandi ntabwo nakongerera imbaraga abakinnyi mu minsi ine gusa. Ntabwo bishoboka. Murebe abandi twari duhanganye, ntabwo bigeze bahagarara kuko bamaze ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu mu mwiherero. Aho umutoza yabikoraho ariko twe hari byinshi byo gukosora.”

Adel Amrouche amaze gutoza Amavubi imikino ine, muri yo yatsinzwe itatu, anganya umwe mu gihe nta n’umwe aratsinda. Agiye gutangira gutegura uko azakina imikino y’Amavubi na Nigeria ndetse na Zimbabwe iteganyijwe muri Nzeri 2025.

Adel Amrouche na Eric Nshimiyimana bahangayikishijwe no gushakira intsinzi Amavubi
Adel Amrouche yagaragaje ko atazigisha abakinnyi uko bakina batarabyigiye mu makipe yabo
U Rwanda rwatsinzwe na Algeria mu mikino ibiri ya gicuti
Amavubi amaze gutakaza imikino itatu ari gutozwa na Adel Amrouche
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza