Abayobozi ba Rayon Sports FC bifashe amashusho bari gusangira, babwiza ukuri ababanenga, ibyo bise kuvuga "ubusa".
Ni amashusho yagiye hanze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, bigaragara ko bari ahantu hasa nko mu kabari bari gusangira icupa, ndetse banaganira ku bibazo by’ikipe.
Mu bagaragara harimo Muvunyi Paul uhagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée, Gacinya Chance Denis, Muhirwa Prosper, Rutagambwa Martin n’abandi.
Muri aya mashusho yafatwaga na Rutagambwa humvikanamo ijwi rya Muvunyi, avuga ko impamvu yo gukora ubugenzuzi ku mutungo w’ikipe ari ukugira ngo izindi nzego zizasange ari nta makemwa.
Ati “Buriya ubugenzuzi buba ari ngombwa kugira ngo n’izo za RGB [Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere], zize zisange abantu bari ku murongo.”
Nyuma yo gutangaza ibi, hakurikiyeho Rutagambwa yiyama abakomeza kubavuga ibitandukanye nyamara Rayon Sports ari ikipe y’ubuzima bwabo bwose.
Ati “Abantu mutwishyiramo muvuga ubusa turabiyamye, turabiyamye. Rayon Sports ni iyacu, twayibyirukiyemo iranaturera.”
Aya mashusho yagiye hanze mu gihe Komite Ngenzuzi y’iyi kipe yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango na Komite Nyobozi yawo, isaba ko haterana inama y’Inteko Rusange bitarenze uku kwezi.
Ni inama izaba igamije kwigira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo biri mu miyoborere n’imari, mu rwego rwo kwirinda gushyira umuryango mu kaga.
Abasaza ba Rayon Sports biyamye "ababishyiramo bavuga ubusa". pic.twitter.com/UwoBOUKTVZ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) June 13, 2025
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!