Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yatangaje ko gahunda yo guha abakinnyi ubwenegihugu ngo bakinire u Rwanda ari iy’igihe gito mu gihe hakizamurwa abenegihugu.
Muri iki gihe, amakipe y’igihugu atandukanye akomeje gukinisha abakinnyi bahawe ubwenegihugu by’umwihariko muri Basketball n’umupira w’amaguru.
Mu kiganiro Kick Off gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yatangaje ko iyi gahunda ari iy’igihe gito ubwo yari abajijwe niba izakomeza gushyirwamo imbaraga cyane ko nko muri Basketball ikomeje gutanga umusaruro.
Yagize ati “Ntabwo nshaka ko tuyifata nka gahunda y’igihe kirekire ahubwo ni iy’igihe gito mu gutegereza ko abato bacu bazamuka. Ni yo mpamvu no muri gahunda zacu itarimo nka Minisiteri ya Siporo kuko nta gahunda yo guha abantu ubwenegihugu ihari.”
Avuga ko gahunda ihari ahubwo ari ugushaka buri munyarwanda wese ufite impano akaba yasabwa gutanga umusanzu we mu makipe y’igihugu atandukanye.
Ati “Icyo dushaka ni uko abana bacu bazamuka bagahabwa ubushobozi n’ibikenewe byose ahubwo natwe andi makipe akabiyambaza. Icyo gushyiramo imbaraga ni ukumenya ko aho buri mu Nyarwanda wese ufite impano yaba ari imbere mu gihugu cyangwa hanze yaba yaragezweho.”
Mu mupira w’amaguru, impaka ni zose ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bakwiye gukina shampiyona uherutse kongerwa ukagirwa 10, harimo batandatu bemerewe kubanza mu kibuga.
Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kuko benshi mu bayobozi b’amakipe n’abakunzi bayo bagaragaje ko uwo mubare ari muke.
Minisitiri Nyirishema yagaragaje ko icy’ingenzi ari ukureba urwego abo banyamahanga bazanwa bariho ariko kandi ko hagashyirwa imbaraga mu kuzamura Abanyarwanda kuko ari bo ba mbere kandi bari mu nshingano zabo.
Ati “Nubwo twifuza kuzana abanyamahanga ariko dukeneye kuzana abagifite akamaro, bafite ubushobozi. Ariko uza imbere ni umunyarwanda kuko ni zo nshingano dufite ahubwo abanyamahanga baza kudufasha kuzamura uwo mukino. Ikindi kuki batavuga abanyarwanda bajya gukina hanze?”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!