Umunya-Serbia Darko Nović utoza ikipe ya APR FC yavuze ko bamwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe batari ku rwego yifuza mu bijyanye n’ingufu ndetse n’ubuhanga byo gutuma bashobora kuba babanza mu kibuga muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ubwo yari abajijwe ikibazo n’umunyamakuru nyuma yo gutsinda Mukura VS 3-2 mu mukino wa gicuti, Umunya-Serbia Darko Nović ntiyariye indimi, ni ko gutangaza ko kudakinisha bamwe bakinnyi bashya bitatewe n’uko bari bafite imyitozo mike ahubwo ko n’urwego rwabo rushidikanywaho.
Ati “Ntabwo ari ibijyanye n’ingufu gusa (byatumye tutabakinisha) ahubwo twavuga ishusho ya byose muri rusange. Ntabwo ndi buvuge ku bakinnyi bashya ariko reka mvuge ku bakinnyi banjye bakina kuko kugeza ubu abarimo Bosco na Mugisha batangira mu kibuga nyuzwe n’uburyo bakina.”
“Ntabwo nashyiramo abakinnyi ngo abantu babarebe gusa, kuko nk’uko nabivuze abo dukinisha ni ababa bahagaze neza mu bijyanye n’ingufu, ubuhanga na tekiniki kandi barwanira ikipe. Ntabwo tuzakinisha abakinnyi ngo ni uko bafite amazina runaka cyangwa ari abanyamahanga.”
Abakunzi ba APR FC bakunze gusaba umutoza Darko Nović ko yakoresha abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, cyane ko kugeza ubu akifashisha benshi mu bakinnyi iyi kipe yari isanganywe mu mwaka ushize wa shampiyona ubwo yatwaraga igikombe kimwe muri bitandatu yitabiriye.
Uyu mu mikino ibiri ya gicuti yakinnye na Marines na Mukura akaba yarahaye amahirwe abakinnyi bose batifashishwaga cyane mu mikino ishize, gusa uretse Aliou Souané na Tuyisenge Arsene abandi bose bakaba bataragaragaje urwego rwo gutuma babanzamo mu ikipe ya APR FC.
APR FC ikaba yasoje imikino ya gicuti yakinaga, aho kuri ubu igiye kwitegura umukino ubanza w’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League izahuriramo na Pyramids yo mu Misiri tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!