Abana 12 batoranyijwe mu bandi 150 hagamijwe kurebamo abafite impano y’umupira w’amaguru kurenza abandi, bagiye kujya mu mwiherero wa Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda.
Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, ni bwo habayeho irushanwa rihuza abana batoranyijwe babarizwa mu irerero rya FTPR Lions Academy rikorera muri Green Hills Academy n’abandi b’amarerero yo mu Mujyi wa Kigali.
Hateguwe amarushanwa ahuza abana bose, bakina hagati yabo kugira ngo abatoza barebe aho imyiteguro igeze ku bazajya mu Bwongereza mu cyumweru gitaha.
Shining Football Academy yegukanye iri rushanwa mu bana batarengeje imyaka icyenda, mu gihe Irerero rya FTPR Lions Academy ari ryo ryatwaye iri rushanwa nyuma yo guhiga andi arimo Agaciro Football Academy, Centre Gikondo na Esperance Football Academy.
Nyuma yo kwegukana ibikombe, abana 12 batoranyijwe bazerekeza mu Bwongereza mu mwiherero wa Arsenal uzamara ibyumweru bitatu, babifashijwemo n’ibigo by’amashuri bya Green Hills Academy na Kigali International Community School.
Umuyobozi wa FTPR Lions Academy, Mbabazi Alain, yavuze ko intego y’irushanwa yagezweho, abana bazoherezwa bakaba bitezweho kwitwara neza Arsenal ikaba yanabagumana kuko na byo bishoboka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!