Abakinnyi batandukanye barimo abakinanaga na Diogo Jota muri Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mukinnyi n’umuvandimwe we André Silva baheruka kugwa mu mpanuka y’imodoka yabaye ku wa Kane.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, wabereye mu mujyi wa Gondomar aho habanje misa yo kubasezeraho bwa nyuma.
Kapiteni wa Liverpool, Virgil Van Dijk, umunyezamu Caoimhin Kelleher n’umutoza Arne Slot bari mu babanaga na Jota baje kumuherekeza we na murumuna we André Silva.
Aba bakinnyi bo muri Premier League bari bafite indabo ebyiri ziri mu mabara y’umutuku mu ishusho y’umupira wo kwambara, bazinjira muri shapele ahabereye misa.
Ururabo rwari rufitwe na Van Dijk rwari rwanditseho umubare 20 mu ndabo z’umweru, umubare ugaragaza nimero yambarwaga na Jota muri Liverpool.
Urundi rwariho umubare 30, nimero yambarwaga n’umuvandimwe wa Jota wakiniraga FC Peñafiel yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Portugal.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo Rute Cardoso wari umaze ibyumweru bibiri gusa asezeranye na Jota, abana batatu bari bafitanye, ababyeyi b’uyu mukinnyi n’abatuye muri Gondomar.
Mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ya Portugal bitabiriye harimo Bernardo Silva na Bruno Fernandes, bombi bakina muri Premier League mu Bwongereza.
Jota w’imyaka 28 na André Silva w’imyaka 26, bakoze impanuka ku wa Kane ubwo bari muri Espagne bagiye gufata ubwato bubajyana mu Bwongereza, imodoka ya Lamborghini bari barimo irenga umuhanda irashya irakongoka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!