IGIHE

Abakinnyi ba Rayon Sports basonze Bugesera mu buryo budasanzwe bwo kwishimira igitego (Amafoto)

34 8-11-2018 - saa 18:24, Ngabo Roben

Imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda yakinwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018, yasize Rayon Sports itsinze Bugesera FC ibitego bitatu ku busa birimo bibiri bya rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ni umukino wari usobanuye byinshi ku basore bambara umweru n’ubururu, bashakaga kwerekana ko ari ikipe ishaka igikombe cy’uyu mwaka.

Ni no mu gihe nk’ibisanzwe bagombaga gukomeza guha ibyishimo abakunzi babo. Gusa, banyujijemo nabo barabyiha binyuze ahanini mu buryo bishimiraga igitego basa n’abasonga Bugesera FC.

Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi.

Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo umukino wa wa kabiri kuva shampiyona yatangira.

Ntacyo byahinduye ku musaruro w’iyi kipe kuko yatangiye igaragaza inyota yo gushaka igitego kare ibifashijwemo na b a rutahizamu bayo Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Ku munota 26 Sarpong yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso yinjira mu rubuga rw’amahina akorerwa ikosa na kapiteni wa Bugesera FC, Muhire Anicet, umusifuzi Hakizimana Abdoul Karim atanga penaliti yinjijwe neza na Bonfils Caleb Bimenyimana.

Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego ihusha ibitego bibiri ku munota wa 34 n’uwa 39 ku mipira Caleb na Niyonzima Olivier Sefu yasigaraganaga n’umunyezamu Shaourin ariko uyu munyezamu ababera ibamba.

Rwasibiraga aho ruzanyura kuko ku munota wa 42 Rutanga Eric yahinduriye umupira mwiza Olivier Sefu wari imbere y’izamu atsindisha umutwe bituma igice cya mbere kirangira ari ibitego bibiri bya Rayon sports ku busa bwa Bugesera FC.

Mu gice cya kabiri Seninga yakoze impinduka ashyira mu kibuga Kwitonda Alain, Ahishakiye Jacques na Ntwali Jacques ariko ntibagira icyo bahindura kuko ikipe yabo yakomeje gukora amakosa imbere y’izamu.

Ku munota wa 48 Rayon sports yabonye indi penaliti ku ikosa Caleb Bimenyimana yakorewe na Rucogoza Aimable Mambo ariko uyu rutahizamu w’Umurundi ayitera ku giti cy’izamu.

Yishumbushije igitego ku munota wa 74 ubwo yacengaga ba myugariro ba Bugesera agahindukiza umunyezamu Shaourin ubugira gatatu.

Umukino warangiye ikipe ye itsinze ibitego 3-0 ku nshuro ya kabiri kuko ni nabyo bari batsinze Gicumbi FC mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyatangaje abitabiriye uyu mukino ni uburyo abakinnyi ba Rayon Sports bakoreshaga bishimira ibitego byose bitatu, aho babyinaga imbyino igezweho yo kwitura hasi igaragara mu ndirimbo ya King Monada, umuhanzi w’umunya-Afurika y’epfo yitwa Malwedhe.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric, Manzi Thierry (C), Abdul Rwatubyaye, Rutanga Eric, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Bukuru Christophe, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu, Nimubona Emery, Rucogoza Aimable Mambo, Muhire Anicet Gasongo, Ndabarasa Tresor, Nsengiyumva Idrissa, Bienvenue Mugenzi, Nzigamasabo Steve, Rucogoza Djihad, Samson Ikechuku, Kadogo Eric

Bishimiraga ibitego mu mbyino igezweho muri Afurika yavuye ku ndirimbo yitwa Malwedhe ya King Monada wo muri Afurika y'Epfo, babyina bitura hasi
Intero yari ugutsinda bakigwisha
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Bugesera FC
Muri 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ntiharimo Muhire Kevin na Manishimwe Djabel
Umukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Bugesera ya Seninga ntabwo yitwaye neza
Robertinho aha inama Yannick Mukunzi wabanje mu kibuga ku nshuro ya kabiri kuva shampiyona yatangira
Rayon Sports yafunguye amazamu ku ikosa Muhire Anicet bita Gasongo yakoreye Sarpong
Penaliti yateretswe neza na Bimenyimana Bonfils Caleb
Umunya-Brazil Robertinho yabonye intsinzi ya kane mu mikino itanu ya shampiyona
Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu bita Shaourin ahindukizwa na Niyonzima Olivier Sefu
Wari umunsi mwiza kuri Bonfils Caleb
Umuyobozi wa AZAM TV mu Rwanda aganira na Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports
Abakinnyi ba Bugesera FC ntabwo bishimiraga imyanzuro y'umusifuzi Hakizimana Abdul Karim
Amakosa ya ba myugariro ba Bugesera barimo kapiteni Gasongo yatumye Rayon Sports ihabwa penaliti ebyiri muri uyu mukino
Bamwe barebye uyu mukino banawumva kuri radio
Bimenyimana amaze guhusha penaliti ntiyabyumvaga
Bimenyimana Bonfils Caleb yishimira igitego cya gatatu
Eric Rutanga wahinduye umupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Bishimiraga igitego mu buryo butangaje, bigusha mu kibuga
Kubona intsinzi bisaba kwitanga bikomeye
Mashami Vincent utoza Amavubi na Masudi Djuma utoza AS Kigali baganira ku myitwarire ya ba rutahizamu ba Rayon Sports
Meya wa Bugesera Richard Mutabazi (iburyo) yitabiriye uyu mukino afite icyizere
Mu minota ya nyuma, umutoza wungirije Mwiseneza Djamal niwe watangaga amabwiriza
Niyonzima Olivier Sefu uri mu bihe byiza amaze gutanga imipira itatu ivamo ibitego anatsinda kimwe mu mikino itanu ya shampiyona
Nubwo umunyezamo wa Bugesera FC yatsinzwe ibitego byinshi yakoze akazi gakomeye
Rayon Sports yakinnye idafite Manishimwe Djabel na Muhire Kevin
Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Sam Karenzi
Seninga Innocent utoza Bugesera asaba abakinnyi be kongera imbaraga
Ubusatirizi bwa Rayon Sports bugizwe na Sarpong na Bimenyimana Caleb bufite ibitego birindwi mu mikino itanu
Umunya-Brazil Robertinho yahoraga yerekana ko ikipe ye igomba gusatira
Umupira w'amaguru si intambara, abafana barahura bakaganira
Uyu munya-Ghana Sarpong nubwo yitwaye neza yababajwe no kurangiza umukino atabonye igitego
Yannick Mukunzi yagoye cyane abakina hagati muri Bugesera FC
Bimenyimana yujuje ibitego bine mu mikino itanu ya shampiyona ishize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

1
song 2018-11-10 10:57:22

correction @ngabo Ben indirimbo yitwa LEA idibala by king monada malwedhe(nizina rye)

2
Tubahashye 2018-11-10 03:47:32

RIB nukurikirane uyu Al nawe izamutwereke yamucakiye, arikuryozwa izinyandiko ze zibiba amacakubiri kandi byose birashoboka. abantu nkaba babiba amacakubiri tugomba kubahashya mimuryango Nyadwanda, kuko bitangira ritoruto bikabyara amakuba akomeye cyane.

3
pati 2018-11-09 12:57:50

mbana journalist ntawagakwiye kwemera ibitekerezo nkibi bya Al bihembera amacakubiri bitambuka rwose kwemera bitambuka sibyiza nagato

4
k.d 2018-11-09 03:51:35

KUTAYIFANA NI UBURENGANZIRA BWAWE KUKO UFITE INDI WIHEBEYE GUTSINDA KWA YO NTIBYAGUKURA KUYAWE HARI ABANDI BAYIHEBEYE REKA BAFANE BIVUYE INYUMA .RAYON SPORT OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE TUKURI INYUMA

5
kayirangwa 2018-11-09 01:30:37

ariko ubwo wowe uri kuvuga iby`impyisi n`intama muri football, uba muzima cyangw aumutwe wawe ubamo amasarabwayi, aba baa bari mu kibuga hari uwari uriho muri genocide, Sarpongo, yahuriye hehe na genocide, wasana wowe wiyise Ali ari nawe ahubwo wamaze abantu ahubwo icyo gihe uvuga, ubwo kandi wasanga waragiye mu ishuli uriga uta umwanya, ukaba ukivanga football n`amateka u Rwanda rwanyuzemo, ndi nkawe nakisabira ingando cyangwa itorero, bakabanza bakakoza uwo mutwe wawe, niba ari urwango ufitiye ikipe, ntibyatuma ugaragaza ubuswa aho kuko nukomeza uzanaturika umutima ukwiye amasengesho

6
Date 2018-11-09 00:34:28

@Al,
Sha wagiye witondera ibyo wandika ko hari igihe byakuviramo Ibyaha, nkubu nkubu iyo wanditse ngo Aba Rayon ni Impyisi ngo zamaze abantu muri Génocide wumva ntabwoba uba ufite??? Ese iyo ugiye kwandika ibi wibuka ko ikintu cyose umuntu yanditse akoreshe ikoranabuhanga aba asize indangamuntu ye bityo kukumenya bitatwara amasegonda 10??? Abareka ibitekerezo nkibi bihembera amacakubiri bigatambuka bo baba bafite ubunyamwuga??? Ndizera ko ababishinzwe bagukurikirana rwose ukabazwa ibyo wanditse

7
DODOS 2018-11-09 00:27:18

wowe @al imana ikubabarire kubw’ibitekerezo wifitemo. football sintambara!!.

8
Habimana 2018-11-09 00:14:06

Ariko se nkawe witwa Al wagiye uba umu sportif kurusha ibyo bitekerezo byawe uba wanditse. Ubwo urabona byubaka umuryango Nyarwanda?

9
tesi 2018-11-09 00:13:36

ariko se nkawe wiyita al urumva udafite icyibazo cyo mumutwe niyo mpamvu rayon izahora itsinda kuko umwana wamzwe niwe ukura.ugitekerezo cyawe ninki cyababandi bagambaniraga abantu kubica kandi basangiye hindura imivugire nkiyo kuko niyo ufana izahora ibabazwa na rayon. kubera wowe

10
kwitonda 2018-11-09 00:09:17

wo we Ali ufite umutima mubi nukwihana utararimuka mu MUTIMA wawe ufitemo ingengabitekerezo mbi aba Reyon nibo kibazo kuri wowe ariko urarushye Imana ikubabarire nawe si wowe ufite undi ugukoreramo naho Reyon yihorere izahora itsinda ushavure

Paji: 1 | 2 | 3 | 4  

Kwamamaza