IGIHE

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo

23 20-05-2019 - saa 17:35, Bukuru JC

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo nyuma y’uko ubuyobozi bw’ikipe budashyize mu bikorwa ibyo bwabasezeranyije mu cyumweru gishize birimo imishahara n’agahimbazamusyi.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports [utifuje ko amazina ye atangazwa] yatangarije IGIHE ko bahisemo guhagarika imyitozo bitewe n’uko batarahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi abiri n’ayandi y’uduhimbazamusyi baberewemo n’ikipe.

Ati "Uyu munsi imyitozo ntabwo twayikoze kuko bataraduha amafaranga baturimo. Ni ibirarane by’amezi abiri tutarabona.’’

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abakinnyi bagiye kugira inama n’ubuyobozi bw’ikipe kwa Visi Perezida wayo, Muhirwa Freddy kugira ngo hashakwe uburyo iki kibazo gikemuka.

Rayon Sports yahagaritse imyitozo mu gihe yitegura umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona izakirwamo na Kirehe FC ku wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2019.

Iyi kipe irasabwa amanota atatu mu mikino ibiri isigaje kugira ngo yegukana igikombe cya cyenda cya shampiyona.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahagaritse imyitozo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Dieudonne Hakizayezu 2019-05-21 22:07:08

Hari Rayon Sports hari APR FC byose ni kimwe, ninde ujya mu marushanwa yo hanze akarenga umutaru?

2
adorupf irubavu 2019-05-21 10:27:59

Apr fc ooo!!!??

3
emmy 2019-05-21 05:33:36

wumvaga niba yarihagaze burundu

4
Rukamatamushogoro 2019-05-21 05:24:04

Gasenyi numuti wamenyo kbsa,kugura bus yigikwangari,kugura umukinnyi wumu bresilien,nubwo nawe ntawakwemeza ko ariho aturuka,bashobora guterura numumetisi wavukiye muri angola doreko nabo bakoresha igi portugais,okongera ugaha umukinnyi pourboire ya 500.000 nkaho ariwe wakinnye match wenyine warangiza ntuhembe abakinnyi warangiza ukajya wirirwa uririmba ngo #baguhora iki rayon# gufana ntaho bitaniye no gusara kbsa

5
Maurice 2019-05-21 03:47:17

Muvane biracitse aho ngaho ,mwari mwabuze inenge kuri Rayon Sports ,izakina kandi izatsinda.

6
kanyabayonga 2019-05-21 03:29:02

Gasenyi ni gasenyi koko nubundi muzabona itumutse hahhhhh iyo biyita ngo n’ikipe y’Imana ndaseka ngatembagara nkibaza iyo mana baba bavuga niba atari satani ikipe iraguza iterekera ngo itsinde,ubihakana azabaze uwahoze ari umutoza wayo Masudi,abafana bayo benshi bameze nka Rwarutabura n’induru gusa nta faranga batanga,nikimenyimenyi nta kuntu mwaba mufite abafana benshi ngo mubure umushahara w’abakinnyi kimwa tuu,APR wa mugani izabagure maze umutekano ukomeze usangambe mu Rwanda,kuko iyo gasenyi yatsinze ntawe utabizi umutekano urahungabana,indaya,abajura,abanywa ibimogi ,ibyihebe bose bahita babona uko bakora ibyo bikorwa bigayitse,ikipe ubwayo nta kibazo ,ariko abafana puuuu.

7
muyango_rw 2019-05-21 03:13:29

ko mutongeye se ngo mwandike ko basubukuye imyitozo nyuma yuko ikibazo gikemutse?

8
Sharia 2019-05-21 02:59:28

Andika hano Njyewe Nibaza Ahantu Amafaranga Yiyi kipe Yacu Ahajya Rwose Leta idufashe Idukuriremo Amafi Manini Abazwe Aho ajya

9
hakizimana deogratias 2019-05-21 01:43:29

rayon sport nikemure ibibazo kuko ntitwumva uburyo abakinyi batugaragarije ubwitange byagera naho guhagarika imwitozo ngo ntibahembwe bikosore tutaba iciro ryimigani

10
bonaventure 2019-05-21 00:07:04

uburyo mwitanzemo, ntanubwo babona ibyo babishyura, gusa bayobozi muhe aba basore ibyo mwabemereye, kuko baritanze naho bitashobokaga. Kandi mureke kuduteza rubanda kumunota wa nyuma . Twe hano kampala twatangiye kurya kugikombe mureke kudutenguha. Ariko ubundi amamiliyoni mwinjije mutsinda igikona mwayashyize he?

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza