Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2025 kigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kikazatangira ku wa 15 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2025. Bamwe mu bakinnyi biteguye kwiyerekana, gusa hari abahanzwe amaso kurusha abandi.
Iki ni Igikombe cy’Isi kirimo abakinnyi barangajwe imbere n’Umunya-Argentine, Lionel Messi, w’imyaka 37 ndetse n’abari kuzamuka neza barimo Umunya-Brésil, Estêvão Willian.
Tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bitezweho gukora ikinyuranyo mu makipe yabo, bakaba bayafasha kugera kure muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere ririmo amakipe 32.
Lionel Messi
Lionel Messi wa Inter Miami, ni we mukinnyi wa mbere ufite ibigwi mu mupira w’amaguru uzaba uri gukina iri rushanwa, dore ko ayoboye abakinnyi 26 bazakina iri rushanwa barashoboye kwegukana Igikombe cy’Isi mu bihugu byabo.
Mbere y’uko iri rushanwa rihindurirwa uburyo, Messi ufite Ballon D’Or umunani yabashije kuryegukana inshuro eshatu akiri muri FC Barcelone. Muri uyu mwaka yatsinze ibitego 10 mu mikino 13 yakiniye Inter Miami.
Kylian Mbappé
Rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, ni umwe mu bahanzwe amaso muri iri rushanwa, dore ko ari na we ufite igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona zo ku Mugabane w’i Burayi.
Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ni ubwa mbere agiye guhatanira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, akaba yaratangaje ko yifuza kugitwara, dore ko muri uyu mwaka nta gikombe gikomeye yatwaye.
Ati “Ni inshuro ya mbere ngiye guhatanira iri rushanwa. Ni bishya kuri njye ndetse na bagenzi banjye, ariko nanone rikaba amahirwe yo kuba ikipe ya mbere ku Isi.”
Ousmane Dembélé
Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Ousmane Dembélé, ni umwe mu bakinnyi beza bari muri iri rushanwa, dore ko ari mu bayoboye abandi bahataniye igihembo cya Ballon D’Or.
Dembélé na bagenzi be bahagarariye iyi kipe yo mu Bufaransa, bagiye kwitabira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe ku nshuro ya mbere. Ni nyuma y’igihe gito begukanye UEFA Champions League, uyu rutahizamu ukina anyuze mu mpande yanabayemo umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Antoine Griezmann
Rutahizamu wa Atletico Madrid, Antoine Griezmann, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bazaba bari muri iri rushanwa, dore ko amanyereye imikino y’Igikombe cy’Isi aherukamo mu 2018. Uyu yabaye umukinnyi mwiza ku mukino wa nyuma Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yegukanyeho igikombe itsinze Croatia.
Griezmann yijeje abafana ko bazareba irushanwa ryiza kandi ririmo amakipe akomeye.
Ati “Icya mbere gituma iri rushanwa rizakomera ni uko ari ubwa mbere rigiye gukinwa. Ni iry’agaciro kuri njye n’ikipe yanjye. Amakipe yo ku Isi yose azagaragaza ibyo ashoboye, abafana bazaryoherwa.”
Muri uyu mwaka w’imikino Griezmann yakinnye imikino 53, atsindamo ibitego 16 ndetse atanga imipira icyenda ivamo ibindi.
Erling Haaland
Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, ni umwe muri ba rutahizamu bo guhanga amaso muri iri rushanwa. Mu mwaka ushize w’imikino yakiniye Man City imikino 31, atsinda ibitego 22, anatanga indi mipira itatu ivamo ibindi.
Kuzaba ari kumwe na bagenzi be muri iri rushanwa, bituma Man City iba imwe mu makipe yo guhanga amaso.
Harry Kane
Bayern Munich ni imwe mu makipe yo guhanga amaso, bishingiwe kuri ba rutahizamu bayo bayobowe n’Umwongereza Harry Kane witezweho gutsinda ibitego byinshi.
Muri uyu mwaka w’imikino, Harry Kane, yakinnye imikino 55 muri Bayen Munich no mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, atsinda ibitego 45 ndetse atanga indi mipira 13 yavuyemo ibitego.
Rodrigo De Paul
Umunya-Argentine, Rodrigo Javier De Paul, na we ari mu bitezwe muri iri rushanwa ry’amakipe akomeye ku Isi, dore ko ari umwe mu bo Atletico Madrid izaba igenderaho.
Kutitwara neza mu marushanwa y’imbere mu gihugu muri Espagne, bizatuma we na bagenzi be baba abo kwitega muri iri rushanwa ry’amateka mu mupira w’amaguru.
Estêvão Willian
Umukinnyi ukiri muto w’imyaka 18, Estêvão Willian, ukinira Palmeiras yo muri Bresil ni umwe mu bakinnyi beza bazaba bari muri iri rushanwa kuko mu mwaka ushize yatsinze ibitego 13 atanga n’imipira icyenda ivamo ibindi.
Nyuma yo kwitwara neza yahise abengukwa na Chelsea yo mu Bwongereza, imutangaho miliyoni 75$ kugira ngo azayifashe mu mwaka utaha w’imikino.
Lautaro Martinez
Rutahizamu wa Inter Milan yo mu Butaliyani, Lautaro Martínez, ni umwe mu bahanzwe amaso muri iri rushanwa, dore ko yafashije ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu mwaka ushize.
Agiye muri iri rushanwa nyuma y’uko mu mwaka ushize yabashije gutsinda ibitego 30, harimo ibyo mu marushanwa y’imbere mu gihugu, aya mpuzamahanga ndetse n’ayo mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine.
Kenan Yıldız
Kenan Yıldız ni umukinnyi wa Juventus yo mu Butaliyani, akaba yitezweho kugaragaza urwego rwe nka rutahizamu ukomeye w’ejo hazaza.
Amakipe atandukanye arimo na Arsenal yo mu Bwongereza yatangiye kwifuza uyu mukinnyi w’Umunya-Turikiya, gusa we yifuza kongera amasezerano mu ikipe ye. Kwitwara neza no kugaragaza urwego rwo hejuru mu Gikombe cy’Isi, ni intambwe izaba ikomeye ku hazaza he.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!