Andi mafoto utabonye yaranze umukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC

4 9-11-2018 - saa 11:40, Ntare Julius

Ibitego bibiri bya Bimenyimana Bonfils Caleb na Niyonzima Olivier Sefu nibyo byahesheje Rayon Sports intsinzi ya gatatu mu mikino ine imaze gukina muri uyu mwaka wa shampiyona.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abatoza bandi makipe n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Umufotozi w’imikino wa IGIHE, Ntare Julius, yakurikiranye uyu mukino yifashishije camera.

Michael Sarpong bitirira Balotelli watunguye benshi mu ikipe ya Rayon Sports
Ubwo yakorerwagaho ikosa na myugariro akaba na kapiteni wa Bugesera Muhire Anicet
Aryamye mu kibuga ategereje icyemezo cy'umusifuzi
Sarpong akiryamye hasi umusifuzi yafashe icyemezo ko hagomba guterwa penaliti
Abakinnyi ba Bugesera ntabwo babyumvaga
Byaviriyemo Muhire Anaclet guhabwa ikarita y'umuhondo
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Burundi, Bimenyimana Bonfils Caleb, yitegura gutera penaliti
Umunyezamu wa Bugesera, Nsabimana Jean de Dieu, yakurikije amaso umupira winjira mu rushundura
Bonfils Caleb yishimiye igitego atunga urutoki Sarpong wakoreweho ikosa ryavuyemo penaliti
Kwishimira igitego mu buryo bwihariye bwanyuze benshi ku kibuga nibyo byakurikiyeho
Caleb agaramye
Sarpong yaje imbere ya camera kwifatanya na Caleb
Nyuma yo kwishimira igitego basubiye mu kibuga baganira uburyo bagiye gukinana neza bagashaka ibindi
Sarpong yahise ajya kuganira n'abatoza ba Rayon Sports yinubira ukuntu ari gukinishwa
Mugenzi we ukomoka muri Ghana, Donkor Prosper, amubwira uburyo akwiye guhagarara mu kibuga bagakinana neza
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu
Kubera umujinya umunyezamu awongeza ishoti awusubiza mu rushundura
Yahise aza kucyishimira hamwe na Mugisha Gilbert wishyushyaga yitegura gusimbura
Rutanga na Sefu bitegura kuryama
Na Yannick yahise ahagera maze bamanuka hasi
Caleb yahushije igitego cyari cyabazwe
Umunyezamu wa Bugesera Nsabimana Jean de Dieu yahawe akazi katoroshye na ba rutahizamu ba Rayon Sports
Perezida wa Bugesera,Gahigi Joseph, ntiyashimishwaga n'uburyo ikipe ye ikomeje gutsindwa
Gacinya Dennis wahoze ari Perezida wa Rayon Sports ku rundi ruhande we yaryoherwaga n'intsinzi
Uyu mukino wakurikiranwaga n'abantu b'ingeri zitandukanye
Rurangirwa Louis (ibumoso) wari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa yakurikiranye uyu mukino
Umutoza wungirije wa AS Kigali, Nshutiyamagara Ismael Kodo (wambaye umupira utukura) yakurikiranaga uyu mukino
Caleb yagoye cyane ba myugariro ba Bugesera
Umutoza wa Bugesera akaba n'Umutoza Wungirije mu Ikipe y'Igihugu Amavubi , Seninga Innocent, ntabwo yahiriwe n'uyu mukino
Rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb yinjiza igitego cya gatatu ku munota wa 74
Yahise asanga bagenzi be ngo bacyishimire mu buryo bwihariye
Yasanganiwe na Mugisha Gilbert
Icyakurikiyeho kwari ukumanuka hasi
Nubwo umukino utabagendekeye neza ariko bamwe mu bakinnyi ba Bugesera bashimiye Imana ko bawurangije amahoro
Nyuma y'umukino umunyezamu wa kabiri Ndayisenga Kassim yagiranye ibiganiro n'umutoza we Robertinho

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
pati 2018-11-11 17:44:17

wowe wiyita Umufana harikintu utaramenya buriya nuko Rayonsport ariyo kipe murwanda ifite abafana benshi niyompamvu burimunyamakuru ayandikaho inkuru nyinshi zishoboka naho iyo Apr uvuga atayibandaho cyane kuko ntabafana benshi igira nikimenyimenyi niba ujya kurikira matches za champions bazogeza kuri Radio Rwanda uzasanga match za rayonsport yakinnye ariho bamamaza gsa urugero: nka gorirosi kubera ko match ya rayon iba ikurikiwe nabenshi ark Apr usanga aribake nimpamvu kdi uzabikurikirane uzasanga aribyo ubwo rero ushakako inyamakuru cye cyunguka yibanda kuri rayon byumihariko mumikino yakinnye uzabigenzure urebe atabikoze gutyo ikinyamakuru nticyakunguka

2
Twin Yeah 2018-11-10 11:34:33

@Umufana, erega inkuru zose kugira ngo zisomwe hagombamo udushya! None se uyu mucezo wo kwishimira igitego birambika hasi wari uzwi na bangahe mu ruhame nk,uru rw’ aba Rayons! Icecekere!!!

3
Gl 2018-11-10 03:34:11

@umufana.
Erega IGIHE.com ni ikinyamakuru kigenga, kiracuruza ubwo rero ntibakwandika inkuru kuri apeur kuko bazi neza ko yasomwa n’abantu bacye bajya kungana n’abakunzi bayo. So, niramuka nayo igize abafana benshi nka Rayon bazayandika. Apeur ni ikipe idakunzwe niyo yatsinda umukino mpuzamahanga ntibyaca igikuba muitangazamakuru. Iyuciriritse uba uciriritse niyo utsinze ntawubyishimira ngo abyandike. Congs IGIHE rwose mujye mutugezaho amakuru y’ikipe y’abanyarwanda, ikipe y’Imana, Gikundiro, igikaka igikanu cy’imfizi Rayon sport!!

4
Umufana 2018-11-09 08:42:08

Kuki APR iyo yatsinze yo mutayi posting nkuku?? Shame on you.. hashize imikino 2 APR itsinda tugashaka inkuru ku GIHE tukayibura..ubwo murumva mudafana

Kwamamaza