Umunsi umwe mbere y’uko amakipe yo mu Rwanda atangira kwandikisha abakinnyi bashya, amwe muri yo akomeje gushaka abo azifashisha mu mwaka w’imikino utaha. Ni mu gihe Police FC yatandukanye n’Umutoza Mashami Vincent ndetse n’abakinnyi bane.
Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Mbere:
20:30: Ruboneka Bosco yifuza gusohoka muri APR FC
Umunyamakuru wa Isango Star, Ishimwe Olivier Ba, yatangaje ko Ruboneka Jean Bosco yifuzwa cyane na Azam FC yo muri Tanzania.
Uyu mukinnyi ugifite amasezerano y’umwaka umwe muri APR FC, yashimye ubusabe bwa Azam FC ndetse yifuza ko Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamugurisha.
Ku rundi ruhande, iyi kipe yambara umukara n’umweru ntikozwa ibyo kugurisha Ruboneka kuko ari mu bakinnyi beza ishaka kubakiraho umushinga wo kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika ndetse ivuga ko itamutanga ku giciro kiri munsi ya miliyoni 150 Frw.
19:30: APR FC yifuza Umunya-Burkina Faso, Jack Pantoulou Diarra
Umukinnyi ukina ku mpande asatira izamu, Jack Pantoulou Diarra ukomoka muri Burkina Faso ari gucungirwa hafi n’ikipe ya APR FC.
Diarra w’imyaka 18, asanzwe akinira Salitas y’iwabo.
Umunyamakuru akaba n’umwe mu bashakira amakipe abakinnyi, Mucyo Antha, yatangaje ko APR FC yifuza uyu mukinnyi ariko yaciwe ibihumbi 200$ n’umushahara wa 8000$.
Yavuze kandi ko hari andi makipe amwifuza ku buryo Cheikh Djibril Ouattara ari mu bari kwifashishwa mu biganiro byo kureshya Diarra.
17:45: Sunrise FC yabonye umutoza mushya
Munyeshema Gaspard watozaga AS Muhanga, yagizwe Umutoza wa Sunrise FC mu gihe cy’umwaka umwe aho yasimbuye Jackson Mayanja.
17:30: Bigirimana Abedi mu bakinnyi batazakomezanya na Police FC
Bidasubirwaho, Bigirimana Abedi uvugwa mu biganiro na Rayon Sports, yashimiwe na Police FC yari amazemo imyaka ibiri.
Abandi bakinnyi batazakomezanya n’iyi kipe ni umunyezamu Sugira Clovis, myugariro Kwitonda Ally na Chukwuma Odili ukina ku mpande asatira.
17:00: Musanze FC mu nzira zo gutandukana na Habimana Sosthène
Amakuru aturuka muri Musanze FC avuga ko mu bazatandukana na yo ku mpera z’uku kwezi harimo Umutoza Mukuru, Habimana Sosthène, utaragize umusaruro mwiza.
Iyi kipe yari yabaye iya gatatu mu mwaka w’imikino wabanje, kuri iyi nshuro yasoreje ku mwanya wa 13 ndetse yizeye kuguma mu Cyiciro cya Mbere habura umukino umwe.
16:25: Mashami Vincent yatandukanye na Police FC
Bidasubirwaho, Mashami Vincent yatandukanye na Police FC yari amaze imyaka itatu atoza.
Uyu mutoza yabyemeje binyuze mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze.
16:00: Adil Erradi ari mu batekerejweho na Police FC
Umutoza w’Umunya-Maroc, Adil Erradi Mohamed, ari mu batoza batekerejweho na Police FC ngo azayitoze mu mwaka w’imikino utaha.
Adil avugwa kandi muri APR FC yatoje hagati ya 2019 na 2022.
15:30: Iraguha Hadji yari yasabiwe gukinira Gorilla FC
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko Iraguha Hadji waguzwe na APR FC, hari umuntu wari wamusabiye kujya muri Gorilla FC nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports.
14:00: Ben Moussa na Bukasa mu biganiro na Police FC
Umunya-Tunisia Ben Moussa watoje APR FC, ari mu bavugwa muri Police FC kugira ngo asimbure Mashami Vincent utaragize umusaruro mwiza mu ikipe y’abashinzwe umutekano.
Undi mutoza uvugwa muri iyi kipe ni Umunye-Congo Guy Bukasa watoje Rayon Sports na AS Kigali.
13:40: Mugisha Gilbert azatandukana na APR FC
Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Ndayishimiye Rugaju Reagan, yatangaje ko Mugisha Gilbert atazongerwa amasezerano ndetse ari mu bakinnyi bazatandukana na APR FC.
Mugisha yagize umwaka w’imikino mubi uheruka aho yatsinze ibitego bibiri gusa birimo kimwe muri Shampiyona na kimwe mu Gikombe cy’Amahoro.
13:00: Rayon Sports yiteguye kugurisha Aziz Bassane
Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc, yatangaje ko Rayon Sports yiteguye kurekura Aziz Bassane mu gihe yabona ibihumbi 50$.
Bivugwa ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda yifuza uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira izamu.
Bassane yatsinze igitego kimwe muri Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize.
11:40: Muhire Kevin yumvikanye na Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo
Muhire Kevin ashobora gukinira Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo bamaze kumvikana.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi usoje amasezerano, utakiri mu mibare ya Rayon Sports yakinira, ashobora kuzahita yerekeza i Juba nyuma yo kuva mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
11:00: Omborenga Fitina ari mu bakinnyi bifuzwa na APR FC
Nyuma ya Bugingo Hakim na Iraguha Hadji, biravugwa ko APR FC ishobora no kugura myugariro w’iburyo, Omborenga Fitina.
Omborenga aracyafite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, ariko ubuyobozi bwayo bwamusabye gushaka ikipe imugura ikishyura.
Bivugwa ko Rayon Sports yazinutswe uyu mukinnyi kubera imyitwarire ye, ku buryo natabona ikipe imugura, yo izajya imuhemba adakina.
10:10: Pavelh Ndzila ashobora kwerekeza muri Tanzania
Umunyezamu Pavelh Ndzila usoje amasezerano muri APR FC, aravugwa muri KMC yo muri Tanzania.
Ndzila ntazakomezanya na APR FC, icyemezo cyamaze gufatwa n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
09:25: Ngabonziza Pacifique azakinira APR FC
Umukinnyi wo hagati Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police FC, yamaze kumvikana na APR FC nk’uko byatangajwe na Kalisa Bruno Taifa ukurikiranira hafi cyane amakuru yo muri iyi kipe.
Ngabonziza ari mu Banyarwanda beza bakina imbere ya ba myugariro ndetse ni we wabanzaga mu kibuga mu mikino ya CHAN, Amavubi aheruka gukina mu Ukuboza.
Kuri uyu mwanya, APR FC ifiteho Dauda Yussif gusa nyuma y’uko Pitchou na Taddeo Lwanga basoje amasezerano ndetse byitezwe ko izatandukana na Mugiraneza Frodouard wari ugifite undi mwaka umwe.
APR imaze igihe yarumvikanye n’Umunya-Uganda, Ronald Ssekiganda, ariko ntibiramenyekana neza niba azayikinira.
09:10: Rayon Sports yumvikanye na Rushema Chris
Ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ishobora gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda, Rushema Chris, usoje amasezerano y’imyaka ibiri muri Mukura VS.
Uyu mukinnyi yifuzwaga kandi na APR FC na Police FC, ariko amakuru avuga ko ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sport mu mpera z’icyumweru byasize habura ko ikipe imuha ibyo ayisaba gusa, na we agashyira umukono ku masezerano.
09:05: Niyomugabo Claude ashobora kwerekeza muri Azam FC
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, ashobora kwerekeza muri Azam FC yo muri Tanzania ndetse bivugwa ko ibiganiro bigeze kure ku buryo yagenda muri uku kwezi.
Niyomugabo utari ufite umusimbura, yakinnye mikino yose y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu mwaka w’imikino wa 2024/25 ndetse ari mu bakinnyi bazamuye urwego nk’uko biheruka kugarukwaho n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche.
Kugura Bugingo Hakim wavuye muri Rayon Sports bishobora kuziba icyuho cya Niyomugabo cyangwa bombi bagahanganira umwanya muri APR FC.
09:00 Impera z’icyumweru twasoje zasize Rayon Sports yibitseho myugariro w’ibumoso ukomoka mu Burundi, Musore Prince, wakiniraga Ikipe ya Vital’O.
Uyu mukinnyi yabisikanye na Bugingo Hakim wamaze kumvikana na APR FC ndetse akaba azajyana na Iraguha Hadji ukina ku mpande asatira izamu.
Kuri uyu wa Mbere, tugiye kurebera hamwe ibiri muri gahunda za APR FC na Rayon Sports zatanze andi makipe ku isoko kuko zo zizatanga urutonde rw’ibanze muri CAF muri uku kwezi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!