IGIHE

Umweyo muri APR FC yasinyishije Adolphe, Haruna mu batoza ba AS Kigali, Kevin yerekanywe na Jamus SC: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi ku wa Gatandatu

0 14-06-2025 - saa 12:07, IGIHE

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. APR FC na Rayon Sports zizakina amarushanwa Nyafurika ni zo zikomeje kwiharira isoko.

Dore ibiri kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu:

20:00: APR FC yasinyishije Hakizimana Adolphe

Umunyezamu Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali, yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC yatandukanye na Pavelh Ndzila.

Adolphe yaherukaga gusesa amasezerano yari afite muri AS Kigali.

Uyu munyezamu wakuriye mu Isonga FA, yakiniye amakipe y’igihugu kuva mu batarengeje imyaka 17.

Mbere yo kwerekeza muri AS Kigali muri Mutarama 2024, yari muri Rayon Sports yakiniraga kuva mu Ukuboza 2019.

16:30: Muhire Kevin yerekanywe muri Jamus SC

Muhire Kevin wari Kapiteni wa Rayon Sports, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

15:00: Bidasubirwaho, APR FC yasezereye abakinnyi batandatu

APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi batandatu basoje amasezerano.

Abo ni Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Pavelh Ndzila, Nshimirimana Ismaël, Kwitonda Alain ndetse na Ndayishimiye Dieudonné.

13:00: Akayezu Jean Bosco yatandukanye na AS Kigali ishobora kugira Haruna umutoza

Radio 10 yatangaje ko Akayezu Jean Bosco wari ugifite amasezerano, yasabye gutandukana na AS Kigali ndetse arabyemererwa.

Umunyezamu Hakizimana Adolphe na we aheruka gusohoka muri AS Kigali muri ubu buryo.

Indi nkuru ivugwa muri iyi kipe ni uko Haruna Niyonzima ashobora kugirwa umutoza wungirije.

Akayezu Jean Bosco yasabye gutandukana na AS Kigali
Haruna Niyonzima ashobora kugirwa umutoza wungirije muri AS Kigali

12:50: APR FC yatandukanye n’abakinnyi batandatu

Umunyamakuru Mucyo Antha yatangaje ko abakinnyi batandatu batandukanye na APR FC ari Pavelh Ndzila, Taddeo Lwanga, Victor Mbaoma, Nshimirimana Ismaël Pitchou, Kwitonda Alain ’Bacca’ na Ndayishimiye Dieudonné [Nzotanga Fils].

Radio 10 yo yatangaje ko APR idateganya gutandukana n’abakinnyi bagifite amasezerano nyuma yo kwishyura menshi abarimo Godwin Odibo na Johnson Chidiebere ndetse n’abatoza barangajwe imbere na Darko Nović.

Mu bakinnyi bamaze kwinjira muri iyi kipe harimo Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ronald Ssekiganda.

12:00: Rayon Sports igiye gusubira ku isoko

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi umwe kugeza ubu, yongeye kuvugwa ku isoko nyuma y’inama yahuje abayobozi bayo byari bimaze iminsi bivugwa ko badahuza.

Ni inama yabaye ku wa Kane isiga aba bayobozi biyemeje kugura abakinnyi bagera kuri batandatu.

Bivugwa ko bitarenze ku wa Mbere, iyi kipe ishobora gusinyisha abakinnyi bane ihereye ku bo yari yamaze kumvikana na bo.

Abamaze iminsi bavugwa barimo Mosengo Tansele, Rushema Chris, Rutayisire Amani, Nicholas Mwere na Mugisha Didier.

11:45: Kiwanuka ashobora gusohoka muri APR FC

SK FM yatangaje ko umusaruro w’Umunya-Uganda, Hakim Kiwanuka, mu mikino yo kwishyura y’umwaka w’imikino wa 2024/25 utanyuze ubuyobozi bwa APR FC bityo ashobora gusohoka muri iyi kipe.

Kiwanuka ari mu bakinnyi batatu baguzwe muri Mutarama, ariko hari imikino atabanzaga mu kibuga ndetse yatsinze ibitego bibiri gusa.

11:30: Muhire Kevin yakiriwe na Jamus SC

Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yakiriwe n’Ikipe ya Jamus SC nyuma yo kugera i Juba muri Sudani y’Epfo.

Uyu mukinnyi wavuye i Kigali ku wa Gatanu, ntiyageze i Juba ku wa Gatanu nk’uko byari biteganyijwe.

Amakuru IGIHE ikesha abahagarariye uyu mukinnyi ni uko indege yamukuye i Kigali yageze muri Ethiopia itinze, bityo agasanga indi yari kumujyana i Juba yagiye.

Kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo ni bwo Muhire Kevin yavuye i Addis Ababa ajya muri Sudani y’Epfo kurangizanya na Jamus SC.

11:30: Ni umunsi wa gatanu wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.

Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatandatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza