Ikipe ya APR FC yasubiye ku Mulindi wa Byumba mu gikorwa cyiswe "APR ku ivuko" cyamurikiwemo igishushanyo mbonera cya stade yayo, imyambaro y’abakinnyi n’ikirango bishya. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe ndetse no kwishimira ibikombe yegukanye.
Abayobozi b’Ingabo z’Igihugu, abayobozi ba APR FC n’abandi makipe, abafana n’abandi bantu batandukanye bitabiriye ibi birori byabereye mu Murenge wa Kaniga.
UKO IGIKORWA CYAGENZE:
Amashusho: Reba ibyaranze umukino wa Mulindi FC n’Ikipe y’Akarere ka Gicumbi
Ijambo rya Gen Mubarakh Muganga mu birori bya APR FC
12:20: Abashinze APR FC (Mulindi FC) bakinnye n’Ikipe y’Akarere ka Gicumbi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa ni bamwe mu bagiye kugaragara muri uyu mukino ukinwa iminota 50 gusa.
Mu Ikipe ya Gicumbi harimo Guverineri Mugabowagahunde na Meya Nzabonimpa.
Umukino warangiye Mulindi FC inganyije n’Ikipe ya Gicumbi igitego 1-1.
Mulindi FC yafunguye amazamu gice cya mbere naho Ikipe ya Gicumbi yishyura mu gice cya kabiri.
– Reba akarasisi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda mu birori bya APR FC
12:15: Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Senderi International Hit yahawe umwanya asusurutsa abitabiriye igikorwa cya "APR FC ku ivuko" mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo "Twaribohoye".
12:00: Abafana ba APR FC beretswe ikipe yabo
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC bari mu bitabiriye ibi birori biri kubera ku Mulindi.
David Bayingana na Kabanda Tony bayoboye gahunda z’umunsi, bahamagaye abakinnyi banyura imbere y’abafana babasuhuza.
11:45: Minisitiri Marizamunda yashimangiye ko APR FC igomba kuba icyitegererezo
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yavuze ko APR FC ari ikipe irerera igihugu ndetse igomba kuba icyitegererezo muri Afurika.
Ati "Uyu munsi twahuriye hano ku Mulindi, si ku kibuga cy’umupira gusa, ahubwo ni ku butaka budasanzwe aho amateka y’igihugu cyacu yatangiriye guhinduka."
"Uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, ntitwibuka gusa urugendo rw’igihugu cyacu, ahubwo turanibuka imyaka 32 APR FC imaze ishinzwe. Tunashima umurage w’ikirenga wa APR FC, ikipe yabaye ishusho y’impinduka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize."
"Nk’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo yabivuze, mu myaka 32 ishize APR yageze kuri byinshi. Mwumvise ibikombe byinshi yatwaye yaba mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’Akarere, ngira ngo yatwaye n’igikombe cya CECAFA, icyo gikombe na cyo iragifite."
"Ikipe ya APR FC muri ibyo byose yatwaye ndetse n’ibyo yahariye abo bahiganwa, yagiye igaragaza ikimenyetso cyo guharanira intsinzi buri gihe, ikinyabupfura n’ishema ry’igihugu cyacu."
"Ariko ibikombe si byo byonyine bituranga, ibikorwa bya APR FC mu guteza imbere siporo mu Rwanda, mu guteza imbere umupira w’amaguru birivugira. Uruhare APR FC igira mu Ikipe y’Igihugu, uruhare igira mu kuzamura impano z’abakiri bato no guha abakinnyi andi makipe ntawarushidikanyaho."
"APR ni ikipe yabaye impano, yabyaye impano kandi igaragaza ubunyangamugayo no gukorera hamwe, ibyo byose bikaba bifite imizi mu muco wo kubohora igihugu cyacu."
"Intego yacu nka APR FC ni ukubaka ikipe y’icyitegererezo mu gihugu, mu karere no ku Mugabane wa Afurika. Tukaba rero dufite inshingano zo kurera no gutoza abakinnyi b’intangarugero, bafite imyitwarire n’uburere byiza byubakiye ku rukundo rw’igihugu n’ishyaka ryo gukora ibidasanzwe kandi bakabera urubyiruko rw’u Rwanda icyitegererezo."
"Ibirori by’uyu munsi birongera kutwibutsa ko siporo kimwe no kubohora igihugu cyacu ari urugendo rusaba ubufatanye, rusaba kugira icyizerekezo, kwitanga no kwizera ko hari ikiruta inyungu y’umuntu ku giti cye. Mu gihe tuzirikana intsinzi z’ahashize, tunategura intsinzi ziri imbere, tuyoborwe iteka n’ubushake budakuka bushingiye ku mahame yo kwibohora."
"Umuriro wo kwibohora ukomeze ucannye kuri buri gitego no muri buri mukino, n’ubuzima bwose buhinduke.
11:40: Abafana ba APR FC baremeye abamugariye ku rugamba
Abafana ba APR FC ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikipe, abafatanyabikorwa n’Akarere ka Gicumbi, baremeye abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, babagabira inka esheshatu z’inzungu.
11:30: APR FC yamuritse ikirango gishya, imyambaro na Stade
Muri ibi birori, hagaragajwe gahunda nshya APR FC ifite zirimo kuba yaramaze guhindura ikirango cyayo.
Hagaragajwe kandi umwambaro mushya izambara mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ikarita y’abafana n’igishushanyo mbonera cya stade yayo izaba iri i Shyorongi, izajya ikoreshwa cyane n’amakipe mato.
11:17: Gen Mubarakh Muganga yavuze ibigwi by’Ikipe ya APR FC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yatangiye aha ikaze abitabiriye iki gikorwa barimo n’abahagarariye andi makipe arimo "Rayon Sports ihora APR FC mu irugu".
Yavuze ko "APR FC yashingiwe hano ku Mulindi mu 1993. Cyari igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame".
Yongeyeho ko "Intego yahaye APR FC yari uguteza imbere siporo n’imyidagadauro muri APR, nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu cyacu."
Ni ikipe yashinzwe igizwe n’abari bagize Ingabo za RPA, bagize uruhare mu kubohora igihugu, nyuma bagenda bahura n’amakipe atandukanye arimo n’iy’Ikipe y’Urubyiruko rwa PSD yavuye i Kigali bakinira ku Mulindi.
Gen Mubarakh Muganga yavuze ko bimwe mu bigwi iyi kipe ifite harimo kuba imaze gutwara ibikombe 23 mu myaka 30 imaze ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.
Ati "Mwakwibaza muti ’ibyo bikombe birindwi bindi byaburiye he? Mu muco twatojwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ntabwo twakwiharira. Bwari uburyo bwo kugira ngo dusaranganye n’abandi ariko tudahusha intego kuko icyo gihe twaharaniraga kubona ibindi bikombe 13 by’umutekano [Igikombe cy’Amahoro] na bine bya Super Cup."
"Ni ukuvuga ngo kutagira igikombe na kimwe ni ikosa kandi ni icyizira."
11:00: Ni igikorwa cyateguwe n’abafana
Gakuba Francis uhagarariye abafana bateguye iki gikorwa, yashimiye Umukuru w’Igihugu wabahaye igihugu cyiza ndetse akaba ari na we washinze Ikipe ya APR FC.
Yongeyeho ati "Na none kandi turashima ku bw’imibereho myiza yaduhaye. Ndashima kandi ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu ku bwitange bwabwo."
Gakuba yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ko abafana bategura iki gikorwa cyo kwishimira imyaka 32 ikipe imaze ishinzwe n’ibikombe bitandukanye yegukanye, byose bigahuzwa n’Umunsi wo Kwibohora.
10:45: Meya wa Gicumbi yahaye ikaze abashyitsi
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yafashe ijambo aha ikaze abashyitsi bitabiriye ibi birori bigiye kubera ku Mulindi wa Byumba.
Muri abo harimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga; Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde.
10:35: Ingabo z’u Rwanda zasusurukije abitabiriye ibirori
Akarasisi ka ’bande’ y’Ingabo z’u Rwanda ni ko kabanjirije ibirori nyuma y’uko abashyitsi bari bategerejwe bamaze kugera ku Mulindi, mu Murenga wa Kaniga.
Reba hano ikiganiro ku ishingwa rya APR FC
Amafoto: Umwari Isingizwe Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!