IGIHE

Serumogo na Mulamba muri APR FC, Usabimana na Rutayisire muri Rayon Sports: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi ku wa Kane

0 12-06-2025 - saa 10:15, IGIHE

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. APR FC na Rayon Sports zizakina amarushanwa Nyafurika zimaze iminsi ku isoko mu gihe n’andi makipe arimo Mukura VS na Police FC yatangiye kurambagiza abakinnyi.

Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Kane:

19:30: Rutayisire Amani ari mu baganiriye na Rayon Sports

Myugariro w’ibumoso wa Etincelles FC, Rutayisire Amani, na we ari mu bakinnyi baganiriye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

SK FM yatangaje ko uyu mukinnyi yashimwe n’ubuyobozi ariko umutoza Afahmia Lotfi akaba ataramwifuzaga cyane kuko amahitamo ye ya mbere yari Umunya-Uganda, Nicholas Mwere, ukinira Bull FC.

Rutayisire yahanganira umwanya n’Umurundi Musore Prince wamaze gusinya.

Ni mu gihe Gikundiro iheruka gutakaza Bugingo Hakim wagiye muri APR FC ndetse ikaba idateganya kugarura Ishimwe Ganijuru Elie wari watijwe muri Vision FC.

16:50: Nzeyurwanda Djihad mu mibare ya Rayon Sports

Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Djihad, ari mu bari gutekerezwaho na Rayon Sports iheruka gutandukana n’Umunya-Sénéga Khadime Ndiaye.

Rayon Sports ifite Umurundi Ndikuriyo Patient nk’umunyezamu w’umunyamahanga na Mugisha Yves nk’umunyezamu wa gatatu, ikeneye undi munyezamu w’Umunyarwanda.

15:00: Habineza Fils na Adolphe bazavamo umunyezamu ujya muri APR FC

SK FM yatangaje ko Hakizimana Adolphe uheruka gusesa amasezerano muri AS Kigali na Habineza Fils François ufite amasezerano y’imyaka ibiri n’igice muri Bugesera FC, ari bo bazavamo umunyezamu mushya ukinira APR FC.

Iyi kipe yambara umukara n’umweru ikeneye umunyezamu w’Umunyarwanda uzahanganira umwanya na Ishimwe Pierre nyuma y’uko Umunye-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila, asoje amasezerano.

Hakizimana Adolphe yaseshe amasezerano muri AS Kigali nyuma yo kutubahiriza ibyo bumvikanye
Habineza Fils aracyafite amasezerano y'imyaka ibiri n'igice muri Bugesera FC

14:40: Ronald Ssekiganda utegerejwe muri APR FC, yasezeye ikipe ye

Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda wamaze gusinyira APR FC, yasezeye kuri Villa SC yari abereye Kapiteni.

Ssekiganda ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, azakinira APR mu myaka ibiri iri imbere.

14:00: APR FC ntiyiteguye kurekura Clément, Ruboneka na Niyomugabo

Radio Rwanda yatangaje ko ubuyobozi bw’Ikipe ya APR FC budakozwa ibyo kurekura abakinnyi bayo bakomeye bifuzwa n’amakipe atandukanye.

Abo ni Niyigena Clément uvugwa muri Pyramids FC yo mu Misiri, Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bavugwa muri Azam FC yo muri Tanzania.

Bivugwa ko impamvu yatumye bava mu Rwanda ari uko baba bagiye mu makipe arenze urwego rwa APR kandi yishyuye neza.

Ruboneka Bosco na Niyomugabo Claude bavugwa muri Azam FC
Niyigena Clément avugwa muri Pyramids FC yo mu Misiri

13:00: Serumogo Ali mu biganiro na APR FC

Myugariro w’iburyo Serumogo Ali usoje amasezerano muri Rayon Sports, ari mu bakinnyi bavugwa mu biganiro na APR FC.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yifuza umukinnyi uzahanganira umwanya na Byiringiro Gilbert.

Serumogo yiyongereye ku bandi bamaze iminsi bavugwa barimo Omborenga Fitina ugifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports na Uwumukiza Obed ugifite umwaka muri Mukura VS.

12:15: APR FC irifuza Umunya-Uganda ukina hagati asatira izamu

Umunyamakuru w’Umunya-Uganda, Bogere Moses, yatangaje ko Blanchar Mulamba ukinira Ikipe ya Wakiso Giants yifuzwa cyane na APR FC.

Mulamba akina hagati mu kibuga, inyuma ya ba myugariro.

Uyu mwanya uri mu yo APR yifuza kongeramo imbaraga ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko uzakinaho umunyamahanga.

11:40: Usabimana Olivier yumvikanye na Rayon Sports

Kapiteni w’Ikipe ya Marine FC, Usabimana Olivier, uri gusoza amasezerano, yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi na we yiteguye kwerekeza muri Gikundiro ariko mu gihe yaba imuhaye amafaranga bavuganye.

Usabimana ntakozwa ibyo guhabwa igice cyangwa ngo hagire ayo Rayon Sports imusigaramo mbere yo kuyikinira.

10:45: Amakipe atatu yasabye Mukura VS kuyagurisha Obed

Ubuyobozi bwa Mukura VS bwavuze ko bumaze kwakira ubusabe bw’amakipe atatu yifuza kugura myugariro w’iburyo, Uwumukiza Obed.

Uyu mukinnyi ugifite amasezerano y’umwaka umwe, amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports na Police FC.

10:20: APR FC isigaje abakinnyi batanu barimo Abanyarwanda babiri

Ikipe ya APR FC yamaze kugura Bugingo Hakim, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique na Ssekiganda Ronald, ishobora kugura abandi bakinnyi batanu barimo Abanyarwanda babiri.

Bivugwa ko muri abo bakinnyi harimo umunyezamu na myugariro w’iburyo b’Abanyarwanda.

10:00: Rayon Sports irifuza Umunya-Ghana Samuel Pimpong

Rayon Sports iravugwamo Umunya-Ghana, Samuel Pimpong, usatira izamu anyuze ku mpande.

Bivugwa ko uyu mukinnyi wari watijwe na Mukura VS muri KF Shiroka yo mu Cyiciro cya Kane muri Albania, ari mu bo umutoza Afahmia Lotfi yifuza ko ubuyobozi bugura.

09:00: Ni umunsi wa gatatu wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.

Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.

Kuri uyu wa Kane tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza