Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ryafunguwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, aho amakipe ashobora kwandikisha abashya yamaze kugura. APR FC na Rayon Sports ni zo zikomeje kuryiharira.
Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi kuri uyu wa Kabiri:
20:30: Rukundo Onésime azakomezanya na Police FC
Umunyezamu w’Umurundi, Rukundo Onésime, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Isango Star, Ishimwe Olivier Ba.
Rukundo wageze mu ikipe y’abashinzwe umutekano mu 2023, yari mu bakinnyi basoje amasezerano yabo.
18:00: Police FC yinjiye mu makipe yifuza Omborenga Fitina
B&B FM yatangaje ko Ikipe ya Police FC na yo iri mu makipe ashobora kugura myugariro w’iburyo Omborenga Fitina nubwo agifite amasezerano y’umwaka umwe.
Rayon Sports yiteguye kurekura uyu mukinnyi mu gihe yayishyura amafaranga yishimiye, ikamureka akagenda.
Kimwe na APR FC, Police FC isanga kugira myugariro w’Umunyarwanda ku ruhande rw’iburyo byayifasha gucunga umubare w’abanyamahanga bazajya babanza mu kibuga muri Shampiyona.
17:20: Serumogo Ali azongererwa amasezerano muri Rayon Sports
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kongerera amasezerano Serumogo Ali nyuma yo gusanga abakinnyi bakina iburyo mu bwugarizi bashobora gukora ikinyuranyo ari bake.
Biravugwa ko iyi kipe itegereje kureba niba Omborenga Fitina azabona ikipe imugura, bityo na yo ikaba yagura amasezerano y’umwaka umwe Uwumukiza Obed afite muri Mukura VS.
Rayon Sports isanga kugira abakinnyi babiri bakomeye ku mwanya umwe bizayifasha kuko mu gihe umwe yaba atameze neza, undi azatanga umusaruro.
15:20: Mukura VS iri mu biganiro n’umutoza wo muri Bosnie-Herzégovine
Ikipe ya Mukura VS iravugwa mu biganiro n’Umutoza Nebojsa Kapor ukomoka muri Bosnie-Herzégovine ngo azasimbure Afahmia Lotfi uheruka kwerekeza muri Rayon Sports.
Kapor yatoje Ikipe ya Medeama SC yo muri Ghana kugeza mu Ukuboza 2024.
13:30: Msanga Henry mu batekerezwaho na APR FC
Umukinnyi wo hagati muri Police FC, Msanga Henry, ari mu bashobora kugurwa na APR FC.
Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc, yatangaje ko APR ishobora kugura amasezerano y’umwaka umwe uyu Murundi agifite muri Police FC.
12:40: APR FC izatozwa n’Umunyafurika
Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko we amakuru afite ariko umutoza mushya wa APR FC azaba ari Umunyafurika.
Umunya-Argentine Gamondi uvugwa i Kigali, ari mu batoza batatu bamaze iminsi bavugwa muri APR FC ariko iyi kipe ikabyamaganira kure.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahisemo gukora ibintu byayo bucece, ariko ni ikibazo cy’igihe, umutoza akamenyekana.
12:00: Kiyovu Sports ishobora kongera kugorwa no kwandikisha abakinnyi bashya
Kiyovu Sports ntiyemerewe kugura abakinnyi bashya mu mwaka w’imikino ushize kubera umwenda ifitiye abari abakinnyi n’abatoza bayo yirukanye binyuranyije n’amategeko.
Isibo FM yatangaje ko iyi kipe igifite umwenda wa miliyoni 157 Frw ku bayireze muri FIFA.
11:00: Mugisha Didier ashobora kwerekeza muri Rayon Sports
Umukinnyi wo ku ruhande usatira izamu, Mugisha Didier, usoje amasezerano muri Police FC, aravugwa muri Rayon Sports nk’umusimbura wa Iraguha Hadji werekeje muri APR FC.
10:30: Umweyo muri Police FC urakomeje
Nyuma yo gusezerera abatoza barimo Mashami Vincent n’abakinnyi bane ku wa Mbere, Police FC yakurikijeho abandi bakinnyi.
Kuri ubu abashimiwe ni Peter Agblevor, Niyonsaba Eric na Abubakar Jibrin Akuki.
10:20: APR FC yamaze kwemeza umutoza mushya
Umunyamakuru wo muri Ghana uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika, Micky Jnr, yatangaje ko APR FC yamaze kwemeza umusimbura wa Darko Nović ariko amazina ye amenyekana mu gihe kitarambiranye.
Umunya-Argentine Miguel Ángel Gamondi watoje Young Africans yo muri Tanzania, ari mu bavugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ndetse hari abavuga ko yamaze kugera i Kigali.
Bivugwa ko mu bazakorana n’umutoza mushya harimo Mugisha Ndoli watoje imikino itatu isoza Shampiyona ya 2024/25, aho azaba ari umwungiriza wa kabiri.
10:10: Chérif Bayo ari mu batekerezwaho na Rayon Sports
Radio Umwezi FM yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports nta gitutu buriho bwo gusinyisha abakinnyi bashya, ahubwo buri kubanza gusesengura icyo bashobora kuyigezaho.
Yatangaje kandi ko Umunya-Sénégal Chérif Bayo ukinira Kiyovu Sports, ari mu bari gutekerezwaho nk’uko bimeze kuri Bigirimana Abedi na Mosengo Tansele.
Tansele yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ariko bivugwa ko kudahuza hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe biri mu bituma atarasinya ngo atangazwe nk’umukinnyi mushya.
Kugeza ubu Umurundi ukina inyuma ibumoso, Musore Prince, ni we mukinnyi rukumbi wamaze gusinyishwa na Rayon Sports.
09:45: APR FC irashaka rutahizamu wo muri Togo
Umunyamakuru wa Isibo FM, Nkusi Denis, yatangaje ko APR FC iri kwifuza rutahizamu ukomoka muri Togo, Yawo Evra Agbagno, usanzwe ukinira Association Sportive Olympique de Chlef muri Algérie.
09:30: Isoko ry’abakinnyi mu Rwanda ryafunguye
Guhera kuri uyu wa 10 Kamena, amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yemerewe kwandikisha abakinnyi bashya yamaze kugura.
Isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025, ariko si ko bimeze ku makipe ya APR FC na Rayon Sports azakina amarushanwa Nyafurika kuko yo aba agomba gutanga urutonde rw’ibanze muri CAF bitarenze muri Nyakanga.
Kuri uyu wa Kabiri, tugiye kurebera hamwe ibivugwa muri aya makipe yombi n’andi yamaze kugera ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!