IGIHE

Jack Diarra wifuzwaga na APR FC yasinyiye ES Tunis, Rayon Sports ishobora gutandukana na Musore Prince: Ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi ku wa Gatanu

0 13-06-2025 - saa 11:08, IGIHE

Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. APR FC na Rayon Sports zizakina amarushanwa Nyafurika zimaze iminsi ku isoko.

Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu:

Jack Diarra wifuzwaga na APR FC yerekeje muri ES Tunis

Umunya-Burkina Faso w’imyaka 18, Jack Pantoulou Diarra, wifuzwaga na APR FC, yasinye imyaka itatu muri Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia.

Abayobozi ba Rayon Sports bemeye kugura abakinnyi batandatu ku giti cyabo

SK FM yatangaje ko mu nama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ku wa Kane, buri wese yemeye kwitanga amafaranga agura abakinnyi.

Muvunyi Paul yemeye gutanga agera muri miliyoni 45 Frw azagurwa abakinnyi babiri cyangwa batatu, Twagirayezu Thaddée yemera abakinnyi babiri nk’uko bimeze no kuri Muhirwa Prosper na we wemeye kugura abakinnyi babiri.

Rayon Sports imaze iminsi iganira n’abakinnyi batandukanye ariko ntibasinye kubera ko nta mafaranga ahari.

13:30: Musore Prince wasinyiye Rayon Sports ntazayikinira

Umunyamakuru wa SK FM, Sam Karenzi, yatangaje ko Umurundi Musore Prince uheruka gusinyira Rayon Sports, agiye gutandukana na yo.

Yashimangiye ko Umutoza Afahmia Lotfi yifuza Umunya-Uganda, Nicholas Mwere, ukinira Bull FC inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

Musore yari yasinye imyaka ibiri aho bivugwa ko yahawe miliyoni 15 Frw ndetse ni we wenyine Gikundiro imaze gutangaza nk’umukinnyi mushya muri iyi mpeshyi.

12:30: Adil Erradi yagiranye ibiganiro na Mukura VS

Fine FM yatangaje ko Umunya-Maroc, Erradi Adil Mohammed, yagiranye ibiganiro n’Ikipe ya Mukura VS ariko bihagarara nyuma yo gusaba ko abakinnyi bose bajya baba hamwe.

Adil avugwa kandi no muri Police FC nyuma y’uko mu minsi ishize yavugwaga muri APR FC yatoje hagati ya 2019 na 2022.

12:05: Zidane na Ndizeye bazongererwa amasezerano muri Police FC

Radio 10 yatangaje ko abakinnyi barimo Nsabimana Eric ’Zidane’ na Ndizeye Samuel bazongererwa amasezerano muri Police FC.

Ni ko bimeze kandi kuri Mugisha Didier uri mu biganiro byo kongera amasezerano ariko akaba avugwa no muri Rayon Sports, ndetse n’umunyezamu Rukundo Onésime.

Police FC iravugwamo kandi Rubona Emmanuel nk’umutoza uzungiriza. Abavugwa bashobora kuvamo uhabwa iyi kipe ni Ben Moussa na Adil Erradi batoje APR FC na Guy Bukasa watoje Rayon Sports na AS Kigali.

11:50: Niyonkuru Sadjat arifuzwa na Mukura VS

Times Sports yatangaje ko Niyonkuru Sadjat ukina mu kibuga hagati muri Etincelles FC, yifuzwa na Mukura VS ishobora kumusinyisha mu gihe cy’imyaka ibiri.

Mukura VS iheruka kwibikaho Habimana Peacemaker nk’umutoza w’abanyezamu aho yamukuye muri Muhazi United iheruka kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri.

11:20: Taddeo Lwanga yasezeye kuri APR FC

Umunya-Uganda, Taddeo Lwanga, yasezeye ku Ikipe ya APR FC yari amaze imyaka ibiri akinira.

Lwanga ukina mu kibuga hagati, akaba atarongerewe amasezerano, yabisikanye na mwenewabo Ronald Ssekiganda wasinye imyaka ibiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

11:00: APR FC ihanganiye Célestin Ecua na Simba SC

Umunya-Côte d’Ivoire, Célestin Ecua, uvugwa mu biganiro na APR FC, arifuzwa kandi na Simba SC yo muri Tanzania.

Ecua akina hagati mu kibuga mu Ikipe ya ASEC Mimosas.

Uyu mukinnyi watangiye kuvugwa mu biganiro na Simba SC mu ntangiriro z’uyu mwaka, bivugwa ko na APR FC imwifuza ndetse iracyareba niba kumusinyisha bishoboka.

11:45: Jack Diarra uvugwa muri APR FC ashobora kujya muri Tunisia

Umunya-Burkina Faso usatira izamu anyuze ku mpande, Jack Pantoulou Diarra, byavugwaga ko ari mu biganiro na APR FC, arifuzwa na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisia.

Uyu mukinnyi w’imyaka 18, amaze iminsi ibiri i Tunis kugira ngo yumvikane na ES Tunis.

Uretse APR FC, indi kipe bivugwa ko yifuje Diarra ni Al-Hilal yo muri Arabie Saoudite.

10:30: Muhire Kevin agiye kwakirwa muri Jamus SC

Uwari Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ategerejwe mu Ikipe ya Jamus SC iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona muri Sudani y’Epfo.

Iyi kipe yasabye abakunzi bayo guhurira ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Juba kuri uyu wa Gatanu Saa Kumi kugira ngo bakire Muhire Kevin.

Muhire yasoje amasezerano y’umwaka yari afitanye na Rayon Sports.

Bivugwa ko agomba guhabwa ibihumbi 80$, akajya ahembwa 4000$ ku kwezi.

10:30: Ni umunsi wa kane wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.

Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatanu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza