Amakipe yo mu Rwanda akomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino mushya wa 2025/26. APR FC na Rayon Sports ni zo zikomeje kwiharira isoko kuko zizahagararira igihugu mu marushanwa Nyafurika.
Dore ibyavuzwe ku isoko ry’abakinnyi mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu:
17:00: Uwumukiza Obed ari mu mibare ya Police FC
Myugariro w’iburyo, Uwumukiza Obed, ukinira Mukura VS akomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye.
Nyuma ya Rayon Sports imaze iminsi ivugwa, B&B FM yatangaje ko Uwumukiza yifuzwa na Police FC mu gihe yaba itabonye Omborenga Fitina.
Uyu mukinnyi aracyafite amasezerano y’umwaka umwe.
16:30: Mugisha Didier ari gusaba Rayon Sports miliyoni 15 Frw
Nk’uko IGIHE yabyanditse ku wa Kabiri, Mugisha Didier usoje amasezerano muri Police FC arifuzwa na Rayon Sports.
Radio 10 yo yatangaje ko uyu mukinnyi ari gusaba miliyoni 15 Frw kugira ngo asinye amasezerano y’imyaka ibiri.
15:30: Ammouta na we aravugwa muri APR FC
Umutoza w’Umunya-Maroc, Hussein Ammouta, ari mu batoza bivugwa ko bashobora kuvamo uzatoza APR FC.
Kuri uyu wa Gatatu, IGIHE yabwiwe ko APR yamaze kwemeza umutoza uzayitoza, utandukanye n’abamaze iminsi bavugwa, ndetse izamutangaza igihe gikwiriye kigeze.
Havugwa ko abatoza bagera kuri 40 ari bo bari banditse basaba umwanya wahozemo Umunya-Serbia Darko Nović.
12:15: Police FC irifuza Hakizimana Adolphe
Umunyezamu Hakizimana Adolphe wamaze gutandukana na AS Kigali nyuma yo gusesa amasezerano, arifuzwa na Police FC iheruka gusezerera umunyezamu Sugira Clovis.
Police FC isanga kugira Adolphe iruhande rwa Niyongira Patience na Rukundo Onésime bivugwa ko azongera amasezerano, byatuma habaho ihangana rikomeye mu izamu ryayo.
11:45: APR FC yamaze kubona umutoza mushya
Amakuru IGIHE yamenye ni uko kugeza ubu APR FC yamaze kwemeza umutoza ariko yahisemo ko yo ubwayo ari yo izamutangaza mbere.
Amakuru avuga ko amazina atandukanye akomeje kuvugwa mu itangazamakuru ntaho ahuriye n’umutoza watoranyijwe.
11:25: APR FC yanyomoje amakuru yo gutozwa na Gamondi
Ikipe ya APR FC yamaganiye kure amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’Umutoza w’Umunya-Argentine, Miguel Ángel Gamondi.
Mu gihe ku wa Kabiri byavugwaga ko uyu mutoza ari i Kigali, umunyamakuru w’Umunya-Ghana, Micky Jnr, yatangaje ko Gamondi ari mu Butaliyani ndetse atari we mutoza watoranyijwe n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
APR iracyakora ibintu byayo bucece ndetse birasa n’aho nta gitutu ifite.
11:20: Rutonesha Hesbone arifuzwa na Rayon Sports
Rayon Sports ishobora kugura umukinnyi wo hagati, Rutonesha Hesbone, wakiniraga Gorilla FC.
Rutonesha wigeze gutizwa muri Police FC, ari mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda bakina mu kibuga hagati.
11:05: Ssekiganda Ronald azakinira APR FC
Nk’uko IGIHE yabyanditse muri Werurwe, Umunya-Uganda Ssekiganda Ronald ukinira Villa SC ari mu bakinnyi bifuzwa na APR FC ndetse we bamaze kumvikana.
Umunyamakuru wo muri icyo gihugu, Clive Kyazze, yashimangiye ko uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga azerekeza muri APR.
11:00 Ni umunsi wa kabiri wo kwandikisha abakinnyi bashya ku makipe y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, mu isoko rizafunga ku wa 30 Kanama 2025.
Amakipe atandukanye akomeje kurambagiza abakinnyi n’abatoza azifashisha.
Kuri uyu wa Gatatu tugiye kureba ibiri kuvugwa muri buri kipe yamaze kugera ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!