Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri (FRSS), ryateguye umwiherero w’abanyeshuri b’abakobwa bakina umupira w’amaguru, witabiriwe n’abana 60 barimo 30 batarengeje imyaka 15 na 30 batarengeje imyaka 17.
Uyu mwiherero wa “FIFA Talent Development Scheme”, uri kubera muri Ishuri rya Petit Séminaire Baptiste ryo mu Karere ka Huye kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 18 Mata 2025, abakinnyi bifashisha ibibuga byaho birimo Stade Kamena.
Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri FERWAFA, Munyankaka Ancille, yavuze ko abana bitabiriye uyu mwiherero ari “abakobwa babarizwa mu bigo by’amashuri bitandatu byatoranyijwe, byibanda cyane ku mupira w’amaguru, kugira ngo bazamurirwe urwego”.
Yakomeje agira ati “Bazamara icyumweru hano aho bafite abatoza babihuguriwe bari kubafasha kugira ngo tumenye impano zabo, tubafashe kuzamura urwego. Twagiye dufata abana 10 muri buri kigo, harimo batanu batarengeje imyaka 15 n’abandi batanu batarengeje imyaka 17.”
Uyu muyobozi yongeyeho ko iki gikorwa cyitezweho umusaruro ukomeye mu myaka iri imbere, aho abana bari kuzamurirwa urwego binyuze muri uyu mwiherero bari mu bazashingirwaho mu kuzamura urwego rw’abandi no kubona amakipe y’igihugu ejo hazaza.
Ati “Mbere twagira Isonga, ubu twashyizeho ibigo by’icyitegererezo aho dushyira abana bahagaze neza. Buri mwana bamukorera ifishi ye, bagakurikirana urwego rwe. Mu gihe kizaza hazaba irushanwa rya bya bigo bitandatu, aba bari hano ni bo bazafasha bagenzi babo. Twizeye ko bizatuma tubona abashobora guserukira u Rwanda kandi bakitwara neza.”
Aba bakinnyi bitabiriye ni abaturutse muri ‘centre’ ya ETEFOPE TSS, Center for Champions TSS, Remera Rukoma, APAER, Petit Séminaire Baptiste na TTC/Gacuba II/A aho baherekejwe n’abatoza babo babana umunsi ku munsi ku mashuri.
Bazirake Hamimu ni umwe mu batoza bari gufasha aba bana. Yavuze ko abitabiriye ari abagaragaza impano yo gukina umupira w’amaguru kurusha abandi, ndetse bateganya ko bazajya bakomeza gukurikiranwa muri buri biruhuko.
Ati “Twatoranyije abafite impano kurusha abandi aba ari bo tuzana muri uyu mwiherero. Ugamije kugira ngo tubongerere ubumenyi ku bwo bari bafite, bagire aho bagera, amakipe y’igihugu abe yabitabaza. Iminsi itanu ntabwo twavuga ko ihagije, ariko hari icyo baba bakoze. Turateganya ko muri buri biruhuko tuzajya dutegura umwiherero kugira ngo twongere bwa bumenyi bafite.”
Yakomeje agira ati “Ni byo ku ishuri bitozaga, ariko bakeneye ubundi bumenyi, abatoza babo na bo ni uko, ubu bari guhabwa amahugurwa ya Licence C ya CAF kugira ngo turebe ko ibyo bari kwiga bashobora kubishyira mu bikorwa.”
Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Habiyambere Emmanuel, yavuze ko bishimiye kuba iki gikorwa cyatangiye kuba kuko kizafasha mu kugaragaza impano ziba mu mashuri.
Biteganyijwe ko FERWAFA izategura n’umwiherero uzahuza abahungu mu bindi biruhuko by’amashuri bizaba ku mpera z’umwaka w’amashuri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!