Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ntiyitabiriye irushanwa rya CECAFA rihuza amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, aho havugwa ibibazo by’amikoro naho FERWAFA yo ikavuga ko byatewe no kubura igihe gihagije cyo kwitegura.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena, ni bwo muri Tanzania hatangiye kubera irushanwa rya ‘CECAFA Senior Women’s Championship’ rizarangira tariki ya 21 Kamena 2025.
Iri rushanwa rizitabirwa n’ibihugu bine, ari byo Tanzania yaryakiriye, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudan y’Epfo. U Rwanda ntabwo ruri muri ibi bihugu kubera impamvu zitandukanye.
Amakuru ava mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko ubutumire bwatinze kuza ariyo mpamvu kujyayo byagoranye.
Uwahaye IGIHE amakuru yagize ati “Byari bigoye kuko twandikiwe tariki ya 30 Gicurasi, dusabwa gusubiza mu masaha 48 ko tuzitabira kandi bakatubwira ko irushanwa rizatangira tariki ya 11 Kamena. Ubwo se ntitwaba tugiye kubeshyanya, mu minsi icyenda waba witeguye?”
Andi makuru avuga ko kubera izo mpamvu hajemo ibibazo by’amikoro, ari yo yatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore ititabira iri rushanwa.
Imikino imaze gukinwa muri ‘CECAFA Senior Women’s Championship’, U Burundi bwatsinze Uganda 1-0, mu gihe Tanzania yanyagiye Sudani y’Epfo ibitego 4-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!