IGIHE

REG WBBC yaguze umukinnyi mwiza wa shampiyona ya Mongolia

0 17-07-2024 - saa 14:25, Byiringiro Osée Elvis

REG WBBC yaguze Umunyamerika Kristina Morgan King wakiniraga SBL Khasyn Khuleguud Becks yo muri Mongolia, wanabaye umukinnyi mwiza muri shampiyona ya 2023/24.

Amakuru IGIHE yahamirijwe na Perezida wa REG WBBC, Twizeyimana Albert Baudouin, avuga ko uyu mukinnyi ukina nka Pivot yamaze kugera mu Rwanda ndetse bigenze neza yagaragara ku mukino wa shampiyona iyi kipe ikinamo na APR WBBC kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azanifashishwa mu Mikino ya Kamarampaka ndetse n’Imikino Nyafurika mu gihe iyi kipe yabasha kubona itike.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 ni umwe mu bafite uburambe kuko yanyuze mu bihugu byinshi byo ku Mugabane w’i Burayi na Aziya.

By’umwihariko, Kristina King aheruka mu ikipe ya SBL Khasyn Khuleguud Becks yo muri Mongolia aho yanitwaye neza akaba umukinnyi mwiza w’imikino ya nyuma (Finals MVP) 2023-24.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza