Shampiyona ya Basketball mu Rwanda mu bagore iragana ku musozo, aho REG WBBC yakira APR WBBC kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Nyakanga 2024 saa mbili n’igice muri Lycée de Kigali.
Ni umukino ufite kinini uvuze muri iyi shampiyona kuko ni uwa nyuma kuri REG, mu gihe APR yo igifite ikirarane.
Uyu mukino niwo ugena ufata umwanya wa mbere kuko kugeza ubu, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu iyoboye n’amanota 33, mu gihe iy’ingabo iyikurikira n’amanota 30.
REG WBBC irajya mu kibuga ishaka kwihorera kuko umukino ubanza yatsinzwe na APR WBBC amanota 77-75 mu mukino w’ishiraniro. Kongera gutsinda ku Ikipe y’Ingabo iraba ishimangiye ko izasoza shampiyona iri ku mwanya wa mbere.
Mu rwego rwo kwiminjiramo agafu mu mikino yo kwishyura, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yongeyemo abakinnyi babiri bakomeye aribo Destiney Philoxy na Mercy Wanyama.
Ni mu gihe Ikipe y’Ingabo yo yaguze Hosendove Taylor Lynn wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ariko birangira atayikiniye.
Umukino ubanziriza uyu, urahuza East Africa University Rwanda na The Hoops saa Kumi.
Shampiyona y’Abagabo nayo irakomeza, aho Inspired Generation irakina na Orion BBC saa Kumi n’Ebyiri, mu gihe UGB BBC irisobanura na Tigers BBC saa 20:30. Imikino yombi irabera muri Kepler i Kinyinya.
Kwinjira kuri iyi mikino ni ukwishyura 3000 Frw na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ushobora kugura itike yawe unyuze hano https://t.co/iXESijIvfm
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!