IGIHE

REG BBC yigaranzuye APR BBC zinganya intsinzi mu mikino ya nyuma

0 5-07-2025 - saa 08:13, Byiringiro Osée Elvis

REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72 mu mukino wa kabiri w’iya nyuma ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball, amakipe yombi anganya intsinzi imwe.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, muri BK Arena.

REG BBC yatangiranye umukino imbaraga, Cleveland Thomas atsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 26 kuri 11 ya APR BBC.

Mu gace ka kabiri umukino waryoshye, amakipe yombi akomeza gutsindana. Ikipe y’Ingabo yinjiye mu mukino, Youssoupha Ndoye na Axel Mpoyo bayitsindira cyane ndetse yagabanyije ikinyuranyo, igice cya mbere kirangira REG BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 40 kuri 34.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu, ubona ko umukino iwufite. Ku rundi ruhande yaba kugarira no gutsinda amanota atatu menshi izwiho, byari byanze.

Aka gace karangiye REG ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 51 ya APR BBC.

Ikipe y’Ingabo yagiye mu gace ka nyuma yiminjiriyemo agafu. Ntibyarambye kuko REG yongeye gutsinda amanota menshi ibifashijwemo na Cleveland wari umeze neza cyane.

Umukino warangiye REG BBC yatsinze APR BBC amanota 79-72 amakipe yombi anganya intsinzi imwe.

Umukino wa gatatu uteganyijwe ku Cyumweru, saa 18:30 muri BK Arena.

Uyu mukino wabanjirijwe n’uwa mbere mu yo guhatanira umwanya wa gatatu, aho UGB yatsinze Patriots BBC amanota 96-83.

Aganze Espoir ahanganye na Adonis Filer
Antino Jackson ahanganye na Pierre Thierry
REG BBC yigaranzuye APR BBC
UGB yatangiye neza imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu
UGB yatsinze Patriots mu mukino wa mbere mu yo guhatanira umwanya wa gatatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza