IGIHE

NBA: Cavs ntihagarikwa, inkongi yasubitse umukino wa Lakers

0 10-01-2025 - saa 10:13, Byiringiro Osée Elvis

Cleveland Cavaliers yatsinze Toronto Raptors amanota 132-126 yuzuza intsinzi ya 12 yikurikiranya, mu gihe umukino wagombaga guhuza Lakers na Hornets wasubitswe kubera inkongi y’umuriro yibasiye Umujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gihugu ntabwo cyorohewe kuko cyatewe n’inkongi y’umuriro yiswe Palisades yatangiye ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Los Angeles, ikaba imaze gutuma abaturage barenga 30.000 bava mu byabo.

Icyakora mu bindi bice by’igihugu Shampiyona ya Basketball yakomeje.

Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwo Cleveland Cavaliers yakinnye na Raptors kuko iyi kipe ikomeje kwitwara neza bityo hibazwaga niba iyo muri Canada yabasha kuyihagarika.

Ntabwo byayoroheye kuko Cavaliers iri mu bihe byayo. Ni umukino waranzwe no kuba Raptors yayoboraga agace kamwe, indi ikayobora akandi gutyo gutyo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 61-61.

Mu gace ka gatatu, Scottie Barnes na Chris Boucher bakomeje gufasha Raptors kwitwara neza, aka gace karangira yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu.

Cavaliers yasubiranye imbaraga mu gace ka nyuma abarimo Darius Garland Na Evan Mobley bayifasha kwigaranzura Raptors. Umukino warangiye Cleveland Cavaliers yatsinze Toronto Raptors amanota 132-126 yuzuza intsinzi 12 zikurikiranya.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Golden State Warriors yatsinze Pistons amanota 107-104, Houston Rockets itsinda Memphis Grizzlies amanota 119-115, Dallas Mavericks itsinda Trail Blazers amanota 117-111.

Umukino wa Cavs na Raptors wari uryoheye ijisho
Darius Garland yatsinze amanota 40 muri uyu mukino
Jarrett Allen atsinda dunk
Houston Rockets yatsinze Memphis Grizzlies
Warriors yatsinze Pistons amanota 107-104
Inkongi y'umurira yibasiye Umujyi wa Los Angeles, watumye umukino wa Lakers na Hornets usubikwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza