IGIHE

Mugabe Aristide na Sedar ntibari mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Baskteball yitegura AFROCAN Zone V

2 21-05-2019 - saa 12:35, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Vladimir Bosnjack, yahamagaye abakinnyi 16 bitegura imikino y’amajonjora ya Zone V izabera muri Uganda mu kwezi gutaha guhera tariki ya 26 Kamena kugeza ku ya 1 Nyakanga 2019.

Iyi kipe yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yamaze gutangira imyitozo.

Nk’uko byari byagenze mu mpera z’umwaka ushize, ntiyagaragayemo kandi uwahoze ari kapiteni wayo Mugabe Aristide na Sagamba Sedar bakinana muri Patriots BBC mu gihe hagaragarayemo Irutingabo Fiston wa IPRC Kigali BBC na Kazeneza Emile Gallois wa Espoir BBC.

Ikipe y’Igihugu irakora imyitozo mu gihe cy’iminsi itatu, kugeza kuri uyu wa Gatatu, ihite isubika, izongere kuyisubukura tariki ya 11 Kamena nyuma y’irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside.

Abakinnyi bahamagawe bwa mbere ni abakina mu Rwanda gusa, aho Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ribinyujije mu itangazo ryageneye abanyamakuru, ryavuze ko abakina hanze bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Abakinnyi 16 bahamagawe:

Iyakaremye Emmanuel (APR), Kubwimana Kazingufu Ally (REG), Turatsinze Olivier (Espoir), Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG), Niyonkuru Pascal (APR), Irutingabo Fiston (IPRC- Kigali), Ndizeye Dieudonné (Patriots), Hagumintwari Steven (Patriots), Kazeneza Emile Gallois (Espoir), Shyaka Olivier (REG), Habineza Shaffi (REG), Ruzigande Ally (Patriots), Kami Kabange Milambwe (REG), Mutabaruka Victor (IPRC Kigali) na Kaje Elie (REG).

Mugabe Aristide (iburyo) ntabwo yahamagawe
Mugabe ntiyari yanagaragaye mu ikipe yagiye gushaka itike y'igikombe cy'Isi mu mwaka ushize
Bivugwa ko Sagamba Sedar adahamagarwa kubera kwirinda ingaruka zatezwa n'urutugu yanze kubagwa, akaba amaze iminsi akina aruhambiriye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
chacha MUMU 2019-05-22 02:19:25

Ubundi harubwo umuntu avuGA ukuri aKAkuzIRA ariko nubishinzWE WESE ABIMENYE mu RwaNDA SPORT izatera imbere aBantu nibareka Gutekerereza abandI NZArindA MvAmURIYISi mugaBE aRIWE MUKINNYI mwiza urwanda rwAGIZe Mu ruru RwAndA WE FOR HIM Mugabe KOMerA biriya Sibyo byakubabaZA uri umukinnyi w’ABANYARWANDA NIYOMpamvu uzasANGa ABANTU BAKURWaRIRA ISHYAka KUKo tuzi agACIRO UFITE MumASo yaCU

2
chacha MUMU 2019-05-22 02:19:22

Ubundi harubwo umuntu avuGA ukuri aKAkuzIRA ariko nubishinzWE WESE ABIMENYE mu RwaNDA SPORT izatera imbere aBantu nibareka Gutekerereza abandI NZArindA MvAmURIYISi mugaBE aRIWE MUKINNYI mwiza urwanda rwAGIZe Mu ruru RwAndA WE FOR HIM Mugabe KOMerA biriya Sibyo byakubabaZA uri umukinnyi w’ABANYARWANDA NIYOMpamvu uzasANGa ABANTU BAKURWaRIRA ISHYAka KUKo tuzi agACIRO UFITE MumASo yaCU

Kwamamaza