IGIHE

Impamvu adakinira Ikipe y’Igihugu n’inzozi afite muri Basketball: Ikiganiro na Victor Mukama (Video)

0 11-06-2025 - saa 15:46, Byiringiro Osée Elvis

Mukama Victor yatangaje ko kuba yarakiniye Ikipe y’Igihugu ya Canada ari yo mpamvu bikomeje kugorana ngo abe yakinira iy’u Rwanda.

Uyu mukinnyi wa APR BBC yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE cyagarutse ku ngingo zitandukanye.

Abajijwe impamvu atagaragara mu Ikipe y’Igihugu, Mukama yavuze ko muri FIBA abarwa nk’Umunya-Canada.

Ati “Impamvu mutambona mu Ikipe y’Igihugu [ni uko] nakiniye iya Canada. Nagerageje gusaba guhindurirwa ariko amategeko ya FIBA arakomeye cyane iyo wakiniye Ikipe y’Igihugu nkuru y’ikindi gihugu.”

“Turi kubikoraho hamwe na federasiyo ngo turebe ko byakemuka. Ni yo mpamvu gusa. Ntabwo ari uko nta byifuza. Ni inzozi zanjye guhagararira u Rwanda, Imana nibishaka, bizagenda neza.”

Mu 2019 Mukama yacaga ibintu, mu mikino yo gushaka itike ya BAL 2020 yabereye muri BK Arena, icyo gihe yarikumwe na Patriots BBC.

Kwitwara neza kwe kwatumye anakinira Ikipe y’Igihugu ya Canada mu 2022. Icyakora kuva yagaruka mu Rwanda mu 2024, ntabwo uyu mukinnyi yagaragaje urwego rwiza, aho benshi bavuga ko yasubiye inyuma bikomeye.

Icyakora, Mukama yagaragaje ko yemeranya n’abavuga ko yasubiye inyuma.

Ati “Ntekereza ko batabeshya kuko ndi umuntu uvugisha ukuri. Abantu ba hano bambonye mu 2019 muri BAL ya mbere, ntitwatsinzwe ndetse icyo gihe nabaye MVP.”

Yakomeje avuga ko ibibazo yagize byagize ingaruka mu mukino we.

Ati “Hari ibibazo nagize mu buzima bigira ingaruka no kuri Basketball yanjye ariko ubu meze neza mu mutwe, ndi mu ikipe nziza, ndizera ko muri Playoffs abantu bazambonamo ibyo babuze mu myaka ibiri ishize.”

Shampiyona y’u Rwanda ikomeje gutera imbere ari nako ikurura abakinnyi b’amazina akomeye.

Abajijwe igituma abakinnyi nka Chasson Randle wakinnye muri NBA na Isaiah Miller bakina mu Rwanda, Mukama yagaragaje ikibakurura.

Ati “Hari Shampiyona nziza ndetse n’igihugu ubwacyo. Nakinnye mu bihugu birenga 10 ariko nkunda kubwira abantu ko menya u Rwanda aricyo cya mbere cyiza cyo kubamo. Gifite umutekano n’ikirere cyiza nta bihe by’ubukonje bukabije bihaba.”

“Ibyo rero birahagije ngo bikurure abantu. Ikindi ni BAL ifasha mu gutuma nabwo baza n’abakinnyi b’amazina akomeye bakinnye muri NBA na G-League. Ntekereza ko n’ubundi bazakomeza kuza kandi atari muri ya makipe atatu gusa ahubwo n’andi.”

Mukama yavuze ko yifuza kuzaba umutoza mu gihe azaba asoje gukina kandi akazabikorera mu Rwanda azamura impano z’abakiri bato.

Ati “ Ku giti cyanjye nkunda kwibwiza ukuri. Ntabwo nyifite inzozi zo kuzakina muri NBA. Nishimira gukina hano. Inshuti zanjye zizi ko nshaka no kuzaba umutoza.”

Yakomeje avuga ko yifuza guteza imbere Basketball y’u Rwanda kuko hari impano nyinshi.

Ati “Nifuza guteza imbere Basketball y’u Rwanda. Hari impano nyinshi, ariko tugomba gukosora uko abana bato batezwa imbere. Duhugira mu bakinnyi bakuru gusa.”

“Mbere wenda impano zari zihari ariko nta batoza twari dufite, nta terambere, ariko ubu dufite ibibuga, BAL irahari, ibishoboka byose birahari nta rwitwazo rwo kudatera imbere dufite.”

Mukama kandi yahishuye ko mu banyarwanda bakinanye, abo yashyira mu ikipe ye ari Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Ndizeye Dieudonné, Hagumintwari Steve, Shema Osborn na Uwitonze Justin.

Mukama yatangaje ko mu Mikino ya Kamarampaka abantu bazabona uwo babonye mu myaka yashize
Mu 2019, Mukama Victor yacaga ibintu muri BAL
Mukama Victor yatangaje ko yifuza kuzaba umutoza ubwo azaba asoje gukina
Mukama yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda
Mukama yavuze ko umukunzi we ari umwe mu bakomeje kumufasha gusubira mu bihe byiza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza