Dylan Schommer usanzwe ukinira Union Neuchatel yo mu Busuwisi n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yongewe muri APR BBC yitegura BAL 2025.
Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura imikino ya Nile Conference izaba tariki ya 17 Gicurasi kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
APR BBC yongeyemo Schommer mu gihe iheruka gutakaza Shema Osborn na Nobel Boungou-Colo bagize imvune zikomeye.
Schommer ntabwo ari umukinnyi ukomeye kuko no mu Ikipe y’Igihugu abona iminota mike cyane yo gukina.
Muri iri rushanwa, APR BBC iri kumwe na Al-Ahli Tripoli (Libya) MBB (Afurika y’Epfo) na Nairobi City Thunder (Kenya).
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali. Kuri ubu, itangaza ko intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Muri aya matsinda, hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura. Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’imikino ya nyuma (Play offs), mu gihe andi abiri azava mu yatsinzwe neza.
Mbere yo gutangira imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!