U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu n’abakobwa.
Iri rushanwa riteganyijwe tariki ya 2 kugeza ku ya 14 Nzeri 2025 muri Petit Stade i Remera.
Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba, aho kuri iyi rizitabirwa n’amakipe 12 mu byiciro byombi.
Amakipe abiri ya mbere azabona itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2026.
U Rwanda rwaherukaga kwakira iri rushanwa mu 2019. Ni mu gihe, iriheruka mu 2023 mu ngimbi rwegukanye umwanya wa gatanu nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire amanota 74-62. Mu bangavu, rwabaye urwa gatandatu rutsinze Guinea amanota 54-43.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!