IGIHE

Basketball: Sudani y’Epfo yahinyuje Amerika yayifataga nk’agafu k’imvugwarimwe

0 21-07-2024 - saa 12:11, Byiringiro Osée Elvis

Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo muri Basketball yahinyuje Abanyamerika batayiciraga akari urutega mu mukino wo kwitegura iya Olempike, yatsinzwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amanota 101-100.

Mbere y’umukino, abanyamakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari basuzuguye cyane Sudani y’Epfo by’umwihariko uwitwa Paul Pierce wasesenguraga aseka cyane na bagenzi be , bavuga ko nta mukinnyi n’umwe wayo bazi.

Abakinnyi n’abatoza bakunze kuvuga ko ikibuga ari umucamanza mwiza. Igihe cyageze amakipe yombi ajya mu kibuga imvugo itangira guhinduka kubera uko umukino wagendaga.

Igice cya Mbere cyarangiye Sudani y’Epfo iyoboye umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 14, 58-44.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubiye mu kibuga yiminjiriyemo agafu cyane ko ibyo batekerezaga atari byo babonaga.

Umukino wakomeje kwegerana no kugorana, Lebron James yatsinze amanota abiri yakoze ikinyuranyo, umukino urangira Leta Zunze Ubumwe za Amerika yegukanye intsinzi y’amanota 101 ku 100 ya Sudani y’Epfo.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Kerr yatangaje ko umukino wabibukije kutirara.

Yagize ati “ Bakinnye umukino mwiza cyane ndetse byari byiza kuwusoza kuriya. Watweretse uko bizaba bimeze i Paris n’i Lille, watwibukije amakipe tuzakina. Ni wo mukino wabo w’ubuzima kandi twiteze ko n’abandi ari kuriya bazakina.”

Aya makipe yombi ari mu itsinda rya gatatu mu Mikino Olempike izabera i Paris tariki 26 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2024. Aho azahura tariki 31 Nyakanga 2024.

Sudani y’Epfo ni igihugu cyabonye ubwigenge mu 2011, Ishyirahamwe rya Basketball ryemerwa nk’umunyamuryango wa FIBA mu 2013.

Mu myaka 11 gusa iri shyirahamwe rimaze, Ikipe y’Igihugu imaze kwitabira Igikombe cya Afurika, Igikombe cy’Isi ndetse n’Imikino Olempike igomba kwitabira bwa mbere.

Sudani y'Epfo yayoboye umukino igihe kinini
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Carlik Anthony Jones ni umwe mu bo Sudani y'Epfo igenderaho cyane
Carlik Anthony Jones ahanganye na Anthony Davis
Sudani y'Epfo yahaye ubutumwa isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza