IGIHE

Basketball: REG BBC yatsinze APR BBC ikomeza umuvuduko wo gushaka igikombe (Amafoto)

0 12-01-2019 - saa 08:25, Ngabo Roben

Ikipe ya REG BBC ikomeje kwiruka inyuma ya Patriots BBC, iyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 88 kuri 64 mu mukino Niyonkuru Pascal bita Kaceka yigaragajemo cyane ariko ntiyahesha intsinzi ikipe ye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu hakinwe imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona y’u Rwanda ‘BK Basketball National League 2018-19’.

Umukino ukomeye wasoje indi wahuje APR BBC na REG BBC muri Petit stade i Remera, witabirwa na benshi kuko amakipe yombi afite abakinnyi bakomeye biganjemo abakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

APR BBC itahabwaga amahirwe yatunguranye itangira neza iyobora agace ka mbere karangira iri imbere n’amanota 16 kuri 15 ya REG BBC. Ariko abakinnyi batozwa na Nkusi Aimée Karim, ntabwo bagumye kuri uwo muvuduko mu duce twakurikiyeho.

REG BBC yabigaranzuye itsinda mu gace ka kabiri itsindamo amanota 22 APR FC itsinze 19 gusa bituma bajya kuruhuka ari 37 ya REG BBC kuri 35 ya APR BBC.

Nyuma yo kumva inama z’abatoza ku mpande zombi APR BBC yari ifite abafana benshi muri stade ntabwo yongeye kwitwara neza kuko abakinnyi nka Kami Kabange, Elie Kaje n’umuyobozi w’umukino wa REG BBC Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, bahise bazamura urwego cyane batsinda amanota menshi.

Mu gace ka gatatu REG BBC yinjijemo amanota 31 APR BBC yinjije mu gakangara amanota 18 gusa naho agace ka nyuma biba bibi kurushaho kuri APR BBC kuko yagasoje yinjije amanota 11 naho abakinnyi ba REG BBC itozwa n’Umurundi Patrick Ngwijuruvugo bo binjije amanota 20, byatumye batsinda umukino ku giteranyo cy’amanota 88 kuri 64.

Nubwo APR BBC yatsinzwe ariko niyo yari ifite umukinnyi witwaye neza kurusha abandi, Niyonkuru Pascal bita Kaceka baguze mbere yo gutangira uyu mwaka w’imikino avuye muri Espoir BBC aho yari kapiteni.

Uyu mukinnyi yabaye uwa mbere watsinze amanota menshi muri uyu mukino, 23. Yakurikiwe na Kami Kabange wa REG BBC watsinze amanota 18 naho Umunya-Cameroun uherutse gusinyira REG BBC Beleck Bell Engelbert we atsinda amanota 16.

Niyonkuru Kaceka kandi ni we wakoze ‘Rebounds’ nyinshi muri uyu mukino kuko yabaye uwa mbere ku mipira ivuye ku gakangara inshuro 12 zose aho akurikirwa na Elie Kaje wabishoboye inshuro 10 anganya n’Umurundi Jean De Dieu Ntagunduka wa APR BBC.

Muri uyu mukino umukinnyi watanze imipira myinshi yavuyemo amanota ni Nshobozwabyosenumukiza Jean Wilson, watanze imipira itandatu yose akurikirwa na Nkurunziza Walter, abakinnyi babiri bari mu bihe byiza byahesheje ikipe yabo intsinzi.

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona

1. Patriots BBC ifite amanota 14

2. REG BBC 13

3. APR BBC 10

4. Espoir BBC 9

5. IPRC Kigali 8

6. Rusizi 8

7. UGB BBC 7

8. UR Huye 6

9. IPRC Huye 4

Nubwo APR BBC yatsinzwe ariko Niyonkuru Pascal Kaceka niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino
Stade yari yakubise yuzuye
Umunya-Cameroun Beleck Bell Engelbert ari mu bagoye cyane APR BBC
APR BBC ntabwo yari ihagaze neza mu bwugarizi
Iri tsinda ry'ababyinnyi hagati y'agace n'akandi basusurutsaga abari muri Petit stade i Remera
Mu masegonda ya nyuma Ngandu Bienvenu yatangiye kwishimira intsinzi y'ikipe ye
Ni umukino usaba ingufu nyinshi
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson niwe watanze imipira myinshi yakozwemo amanota ya REG BBC
Nshobozwabyosenumukiza yari mu bihe byiza
Ntagunduka Jean De Dieu bita Yao akingira Niyonkuru Pascal Kaceka bakinana ngo atambuke ajye gutsinda

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza