IGIHE

Basketball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yatangiye umwiherero wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

0 16-07-2024 - saa 10:17, Iradukunda Olivier

Abakinnyi bazahagararira Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, batangiye umwiherero ubategurira kuzitwara neza muri iyi mikino izabera mu Rwanda.

Ni umwiherero watangiye kubera muri Petit Stade i Remera ku wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA).

U Rwanda ndetse na Mexique byahawe kwakira imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu Bagore (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments) iteganyijwe tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024.

Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 16 bigabanyije mu marushanwa abiri, agabanyijemo amakipe umunani aho rimwe rizabera i Kigali irindi muri Mexique.

U Rwanda ruzakira imikino y’amatsinda abiri irya C ririmo u Rwanda, u Bwongereza, Argentine na Lebanon ndetse na D ririmo Brésil, Hungary, Sénégal, Philippines,

Amakipe 16 azitwara neza ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.

U Rwanda rwatangiye kwitegura imikino yo gushaka Itike yo kujya mu Gikombe cy'Isi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza