Murekatete Bella wakinaga muri Cadí La Seu yo muri Espagne, yakomereje muri Club Freseras de Irapuato Básquetbol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique (LNBP Femenil).
Club Freseras de Irapuato Básquetbol ni ikipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Mexique (LNBP Femenil), aho iri mu zikomeye kuko kuri ubu iri mu mikino ya kamarampaka izagena uwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Murekatete yerekeje muri iyi kipe avuye muri Cadí La Seu yakiniraga kuva muri Kanama 2024.
Uyu mukinnyi ni umwe mu beza u Rwanda rufite kuko uretse kuba agenderwaho mu Ikipe y’Igihugu yananditse amateka menshi muri Washington State Cougars yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ategerejwe kandi mu Ikipe y’Igihugu izitabira Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire hagati ya tariki ya 25 Nyakanga kugeza ku ya 3 Kanama 2025.
Murekatete ni umukobwa w’imyaka 24 wavukiye mu Karere ka Huye, wakuze akina Umupira w’Amaguru na Volleyball mbere yo kwisanga muri Basketball.
Mu 2022 yegukanye igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego muri Shampiyona. Murekatete yakiniye amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye nko mu batarengeje imyaka 16, 18 ndetse no mu ikipe nkuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!