Azomco yabonye itike yo kuzamuka muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’icya kabiri.
Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma itsinze UR Kigali imikino ibiri kuri umwe. Iyi kipe ya kaminuza niyo yatangiye Imikino ya Kamarampaka neza kuko yatsinze uwa mbere ku manota 68-63.
Azomco yakinnye neza imikino ya kabiri yakurikiyeho kuko uwa mbere yawutsinze ku manota 82-48, mu gihe uwa nyuma nawo yawutsinze ku manota 71-63.
Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma yujuje intsinzi ebyiri kuri imwe. Kugera kuri uyu mukino biyihesha kandi kubona itike y’Icyiciro cya Mbere.
Umuyobozi wa Azomco Global akaba n’uw’iyi kipe, Yusef Aziz yatangaje ko nubwo bageze ku ntego bari bafite ariko bifuza no kwegukana igikombe.
Ati “Yari imikino itoroshye gusa tunejejwe cyane nibyo abasore n’abatoza bakoze. Kujya mu Cyiciro cya Mbere byari intego yacu kuva uyu mwaka watangira. Akazi ntabwo kararangira kuko turashaka no kwegukana Igikombe cy’Icyiciro cya Kabiri.”
Iyi kipe izahura n’izava hagati ya Flame BBC na Keplerian nazo zigomba guhura muri ½ mu buryo bw’umwiza mu mikino itatu (Best of three) mu mikino iteganyijwe muri Kanama 2024.
Icyakora amahirwe menshi ni Flame BBC bazakina kuko Keplerian itakemererwa kuzamuka mu gihe Kepler BBC isanzwe mu Cyiciro cya Mbere kandi zombi ari iza Kaminuza ya Kepler.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!