APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka, yaguze Umunya-Mali, Kamba Yoro Diakite wigaragaje mu Mikino Nyafurika yabereye i Kigali umwaka ushize.
Uyu mukinnyi ukina nka ’Point Guard’ yamaze gutangira imyitozo mu Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024.
Diakite w’imyaka 25 yigaragaje cyane mu mikino ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023 ubwo yari kumwe n’Ikipe ya Gladiators y’i Burundi.
Muri iri rushanwa, Diakite yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi angana na 139.
Mu Mikino ya Kamarampaka ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona, APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ya gatatu, mu gihe REG WBBC ya mbere izakina na Kepler WBBC ya kane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!